Imvura yaraye iguye yahitanye abantu batandatu mu gihugu hose -MINEMA

Ministeri y’Ubutabazi mu Rwanda igaragaza ko abantu 6 aribo bamaze kumenyekana ko bamaze guhitanwa n’iimvura yaraye iguye mu ijoro ryo kuri uyu wa wa Mbere tariki ya 2 Werurwe 2020, iyi Minisiteri irasaba abanyarwanda bagituye mu manegeka kuhimuka muri iki gihe cy’imvura.

Uretse aba batandatu bapfuye, 18 barakomeretse , inzu 91 zirangirika , imihanda 6 irangirika ndetse n’ amapoto y’amashanyarazi 11. 

Mu kiganiro itangazamakuru rya Flash ryagiranye n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi, Olivier KAYUMBA, yatanze ishusho y’uturere twibasiwe n’Ibiza n’ingamba zihari guhangana nabyo mu gihe imvura yakomeza kuba nyinshi nk’ uko ikigo cy’ itaganyagihe cyabitangaje.

Kanda hasi ukurikire ikiganiro Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, Olivier KAYUMBA yagiranye na Flash TV/Radio.