Tanzania: Abatavuga rumwe na Perezida Magufuli bagize ubwiru ibyo baganiriye

Umutegetsi mukuru w’igihugu yahuye n’abakuru mu mashyaka atavuga rumwe, ariko ibiganiro byabo bigasa nabo byabasize mu cyeragati.

Ikinyamakuru The Citizen cyandika ko bwana Magufuli yahuye n’umunyapolitiki utavuga rumwe nawe Seif Sharif Hamad wahoze ari umunyamabanga mukuru w’ishyaka Civic United Front, ubu wahinduye umuvuno akajya mu ishyaka ACT Wazalendo.

Uyu munyapolitiki ubimazemo igihe nk’uko ibinyamakuru bya Tanzania byandika, agisohoka mu biro bya perezida Magufuli yabwiye abanyamakuru ko baganiriye ibintu byinshi kandi byubaka, ariko abajijwe icyo bavuze aryumaho avuga ko igihe cyo kuvuga ibyo baganiriye kitaragera.

Nubwo uyu munyapolitiki ateruye ngo avuge ibyo baganiriye, bahuye mu bihe birimo ubushyuhe bw’amatora azaba mu kwezi k’Ukwakira, kandi amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi yakunze gusaba ko perezida yashyiraho komisiyo yigenga ishinzwe amatora.

K’urundi ruhande ariko kandi ikinyamakuru Mwananchi cyo cyanditse ko atari bwana Seif Sharif Hamad wagiriye uruzinduko ibukuru wenyine, ahubwo bahahuriye ari batatu basanzwe batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Uretse uyu abandi barimo Prof. Ibrahim Lipumba na James Mbatia, nabo basohotse mu ngoro y’umutegetsi mukuru mu gihugu badashaka kuvuga icyabagenzaga, bagahuriza ko baganiriye ku kugira Tanzania itemba amata n’ubuki.

 Icyakora Mwananchi yandika ko ngo babwiye perezida ko abanyapolitiki bose bakwiye kwiga gusenyera umugozi umwe abashaka indamu muri politiki bakigizwayo.

Aba bose ngo byitezwe ko mu minsi mike bazashyira hasi byose byavugiwe mu mwiherero na perezida mu gihe ubusabe bwabio buzaba butitaweho uko babyifuzaga.

Mbabwire kandi ko amafoto yashyizwe hanze ubwo perezida John Pombe Magufuli yaramutsaga aba banyapolitiki yakoresheje ikirenge atabahaye umukono birinda indwara ya Coronavirus ica ibintu ku Isi.