Abategetsi bavuze ko kugera ubu imiti iterwa mu bice byibasiwe n’ibitero by’inzige itaraboneka ndetse ngo nta n’igihe bizwi izaba yagereye mu gihugu.
Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse ko umutegetsi muri minitseri y’ubuhinzi yavuze ko hatanzwe amasoko mu bihugu byo mu burayi ubu ikaba itaragera mu gihugu.
Minisitiri Bright Rwamirama yabwiye abanyamakuru ko isoko ryatanzwe ndetse ko ubu igihugu cyabaye kiretse kuzana indege zizafasha gutera iyi miti.
Uyu mutegetsi yahakanye amakuru yavugaga ko igihugu cyaba cyarakodesheje indege kandi imiti itaraza, avuga ko atari byo kuko batazi igihe izabonekera kuburyo kuzishyurira amafaranga y’ubukode ziparitse byaba ari igihombo ku gihugu
Izi nzige ziri hafi kumara ukwezi muri tumwe mu turere twa Uganda, ndetse abaturage bagaragaza impungenge ko bazicwa n’inzara.
Icyakora iyi miti minisitiri Rwamirama yavuzeko izaterwa mu misozi hakoreshejwe indege,igihe izaba yarabonetse ngo izagira ingaruka ku nzuki kuburyo bugaragara.