Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Uganda: Minisiteri y’ubuhinzi yavuze ko imiti yo gutera inzige itaraboneka - FLASH RADIO&TV

Uganda: Minisiteri y’ubuhinzi yavuze ko imiti yo gutera inzige itaraboneka

Abategetsi bavuze ko kugera ubu imiti iterwa mu bice byibasiwe n’ibitero by’inzige itaraboneka ndetse ngo nta n’igihe bizwi izaba yagereye mu gihugu.

Ikinyamakuru Chimpreports cyanditse ko umutegetsi muri minitseri y’ubuhinzi yavuze ko hatanzwe amasoko mu bihugu byo mu burayi ubu ikaba itaragera mu gihugu.

Minisitiri Bright Rwamirama yabwiye abanyamakuru ko isoko ryatanzwe ndetse ko ubu igihugu cyabaye kiretse kuzana indege zizafasha gutera iyi miti.

Uyu mutegetsi yahakanye amakuru yavugaga ko igihugu cyaba cyarakodesheje indege kandi imiti itaraza, avuga ko atari byo kuko batazi igihe izabonekera kuburyo kuzishyurira amafaranga y’ubukode ziparitse byaba ari igihombo ku gihugu

Izi nzige ziri hafi kumara ukwezi muri tumwe mu turere twa Uganda, ndetse abaturage bagaragaza impungenge ko bazicwa n’inzara.

Icyakora iyi miti minisitiri Rwamirama yavuzeko izaterwa mu misozi hakoreshejwe indege,igihe izaba yarabonetse ngo izagira ingaruka ku nzuki kuburyo bugaragara.