Umuhanzi akaba na Producer Naason Solist wasohoye indirimbo nshya yise ‘Mu maso yawe’ avuga ko uyu mwaka ari uw’impinduka kuko ashaka gukora cyane kurusha imyaka yatambutse.
Naason yamenyekanye mu ndirimbo nka ‘Agasembuye, Inkuru ibabaje, Mfite amatsiko’ n’izindi.
Uyu musore usigaye wibanda cyane no ku mwuga wo gutunganya indirimbo, yasohoye indirimbo nshya ya mbere yise ‘Mu maso yawe.’Avuga ko iyi ndirimbo ari iy’urukundo igenewe ukundana wese.
Ati “Ishaka kuvuga uburyo mu maso y’umuntu ubonamo ukuri kose mbese ushobora ku mureba mu maso ukabona ikimurimo imbere.”
Uyu mwaka avuga ko ari gukoresha imbaraga nyinshi atigeze akoresha na mbere bitewe nuko ashaka kugaragaza impinduka mu muziki, nyuma y’iyi ndirimbo ngo azasohora n’izindi kuko yarangije kuzitunganya.
Muri iyi ndirimbo uyu muhanzi agaragara mu isura nshya ku misatsi ye bitandukanye nuko abantu basanzwe bamuzi izwi nka Dread rocks.