Uwari umukunzi wa Diamond Platnumz, Tanasha Donna yamaze gupakira ibye yerekereza muri Kenya nyuma y’ibyafashwe nko gutandukana n’uwari umukunzi we babanaga muri Tanzania.
Amakuru avuga ko Tanasha Donna atabashije kwihanganira ingeso ya Diamond yo gucana inyuma, we yakekaga ko yaretse.
Esma Platnumz, mushiki w’umuhanzi Diamond Platnumz, yaciriye ku mayange Tanasha Donna wari umukunzi wa musaza we amubwira ko abagabo bose ari bamwe, bityo ko nta mwiza ashobora kubona usumba Diamond.
Ni nyuma y’uko uriya mukobwa ukomoka muri Kenya yasize asibye amafoto yari afite kuri Instagram ari mu munyenga w’urukundo na Diamond, ndetse akanahagarika gukurikirana, umuryango we n’incuti zabo bombi kuri Instagram.
Incuti za Diamond basangiye inzu ya Wasafi itunganya umuziki na zo ziri mu bo Tanasha yahagaritse gukurikirana. Aba barimo: Queen Darleen, Mbosso, Lava Lava na Rayvanny.
Esma Platnumz yakomoje kuri Tanasha, amubwira ko abagabo bose ari bamwe bityo ko nta mwiza ashobora kubona uruta Diamond. Ati” Kubyerekeye Tanasha, nababajwe no kuba yaretse kunkurikirana mbere gato yo kumpagarika. Abagabo ni bamwe kandi imyitwarire yabo ntizigera ihinduka. Uzamusiga ujye gushaka undi muntu gusa bamwitirire (…).”
Umuhanzi Diamond Platnumz akunze kuvugwaho ingeso y’ubusambanyi dore ko ari na yo yamutandukanyije n’abenshi mu bakunzi be, bikavugwa ko ari yo yaba yatumye ashwana na Tanasha byari byitezwe ko bashobora kuzabana nk’umugabo n’umugore
.
Tanasha na Diamond bahuye mu Gushyingo 2018, nyuma gato y’uko Diamond yari amaze gutandukana na Hamisa Mobetto ndetse n’Umunya- Uganda Zari Hassan. Mu myaka itageze kuri ibiri bari bamaranye, bari bamaze kubyarana umwana umwe w’umungu.