Urwego rw’ubugenzacyaha RIB mu karere ka Rubavu rwataye muri yombi abayobozi b’umudugudu wa kiruhura mu mudugudu wa cyanzarwe bakekwaho kunga umuryango w’uwasambanyije umwana n’umuryango w’umwana mu rwego rwo guhishira icyaha cyo gusambanya umwana.
Mu butumwa RIB yanyujije kuri Twitter igaragaza ko abatawe muri yombi barimo umuyobozi w’umudugudu François NIYIGABA, Pierre Celestin NIYONZIMANA ushinzwe ubuhinzi, Gilbert NTIZIHABOSE ushinzwe iterambere na David HAKIZIMANA ushinzwe umutekano, ndetse na Jean Baptiste NDIMUKAGA, se w’umwana wasambanyijwe akanetrwa inda.
Urwego rw’ubugenzacyaha RIB ruvuga ko mu gihe iperereza rigikomeje abanyarwanda cyane cyane abayobozi binzego z’ibanze ndetse n’ababyeyi, bibutswa ko guhishira icyaha cyo gusambanya umwana bunga umuryango w’uwakoze icyaha n’uwagikorewe ari icyaha gihanwa n’amategeko.
RIB ikomeza ivuga ko buri muturarwanda wese akwiye kwihutira gutanga amakuru igihe cyose amenye ko icyaha cyo gusambanya umwana cyakozwe kugira ngo gicike burundu.