Mukakamanzi Beatha uzwi nka Mama Nick muri filime y’uruhererekane ya City Maid n’izindi, yashimishijwe n’ibihembo yahawe aboneraho gutangaza adateze kureka umwuga.
Mama Nick niwe uheruka kwegukana igihembo cya ‘Best Actress mu bihembo by’abakinnyi ba filime bahize abandi mu Rwanda biswe Rwanda International Movie Awards People’s Choice’.
Ni ku nshuro ya karindwi hatangwa ibihembo bya Rwanda International Movie Awards bika inshuro ya mbere byari bitanzwe ari mpuzamahanga aho byitabiriwe n’abafite aho bahuriye na Cinema bo muri Kenya, Uganda, Burundi n’ahandi.
Mama Nick yishimiye igihembo yegukanye,Yagize ati “Birantunguye ariko birananshimishije. Ariko mu by’ukuri ntabwo nabona icyo mvuga. Nari mfite abafana ku buryo ahari iyo ntari kucyakira sinzi uko abantu bari kubitekereza, bari kubigaya cyane.”
Mama Nick avuga ko hari igihe cyageze acika intege ariko abana be n’inshuti ze bamugira inama yo gukomeza ari nayo mpamvu yiyemeje ko azakomeza gukina filime kugeza ku mwuka wa nyuma azahumeka. Ati “…Navuze ko niyo nagira imyaka 80, niyo bajya bansomera ntakibasha kureba ngo nsome, nzakina.”
Mama Nick ari mu bakinnyi ba filime nyarwanda bafite umubare munini ubakunda. Isura ye igaragara muri filime nyinshi zikomeye aho akina mu myanya itandukanye.