Uwari Producer w’umuhanzi Harmonize muri Tanzania bamaranye imyaka ine batandukanye ku bw’impamvu itazwi ahita yinjira mu muziki.
Inkuru dukesha ibinyamakuru byo muri Tanzania birimo Bongo5 byemeje aya makuru yo gutandukana.Aba bombi bari bamaze imyaka 4 bakorana ndetse bigatanga umusaruro ngo bamaze gutandukana,uyu producer ahita ayoboka umwuga wo kuririmba yashyize ahagaragara iyitwa ‘BASI’
Ibitekerezo byatanzwe ku mbuga nkoranyambaga,impungenge ni zose kubafana ba Harmonize bashimangira ko bigiye kugira ingaruka mbi.
Harmonize nyuma yo gutandukana na Diamond Platnumz wanamwinjije mu muziki ntasiba kuvugwaho inkuru mbi.
Ubushize yibasiwe n’abahanzi bo muri Kenya bamushinja ubwambuzi,icyumweru gishize nanone yahohotewe n’umufana wamusanze kurubyiniro akamukubita byose bigashinjwa ubugambanyi bukorwa na Diamond.