Isesengura kuri raporo ya Komisiyo y’abakozi ba Leta ryakozwe n’Abadepite bagize Komisiyo y’Imiberero y’Abaturage ryasanze hari amakosa yakozwe mu mikoreshereze y’ibizamini by’akazi mu nzego zimwe nza zimwe z’ibanze.
Mu Karere ka Kayonza haravugwa abakozi bane binjijwe mu kazi habayeho uburiganya aho bagiye bongererwa amanota.
Ngo hari uwitwa Moses MULISA watsindiye umwanya atagaragara ku rutonde rwabakoze ikizamini cy’ikiganiro ndetse amanota yahawe n’impuguke mu kizamini cyanditse yari 6/50 ariko arahindurwa hatangazwa ko yagize 35/50.
Undi ni uwitwa Caritas UWAMALIYA impuguke zakoresheje ikizamini cyanditse ko zamuhaye 18/50 ariko hatangazwa ko yagize 37/50 ndetse anashyirwa mu mwanya.
Hari kandi Alphonsine UWAMALIYA wahawe n’imipuguke amanota 18/50 mu kizamni cyanditse ariko hagatangazwa ko yagize 37/50 anashyirwa mu mwanya.
Uwitwa Uwantege Olive we yahawe n’impuguke amanota 14/50 mu kizamini cyanditse ariko hatangazwa ko yagize 36/50 anashyirwa mu myanya.
Aho ni muri Kayonza ariko ikibazo nk’iki cyavuzwe no mu Karere rwa Rwamagana aho uwitwa Olivier UMUTANGA watsindiye umwanya w’ushinzwe iterambere ry’abaturage ‘Director of Social Development’ wongerewe amanota abiri mu kizimini cyanditse ko ava kuri 26/50 aba 28/50 bituma aba uwa mbere n’amanota 72% kandi yari bube uwa Kane n’amanota 70%.
Abadepite bavuze ko bitumvikana ndetse ko ababigizemo uruhare RALGA ariryo shyirahamwe ry’uturere n’umujyi wa Kigali rigomba kubagaragaza.
Umudepite umwe ati “Rwose kariya Karere ka Kayonza kakoze amakosa adakwiriye kwihanganirwa. Ibi ng’ibi ntaho bitaniye n’ubundi busambo tujya tubona nkuko rero mubifite mu nshingano ubuvugizi bw’uturere no kubongerera ubushobozi iki ni ikintu mugomba kwamagana n’abandi bose bakareberaho.”
Undi ati “Nanone hari uyu wa nyuma muri Kayonza, Uwantege Olive nawe yongerewe amanota hafi 12. Nyakubahwa munyamabanga wa RALGA aya ni amanota menshi cyane nta Transparence irimo muri ibi bikorwa .”
Undi nawe ati “ RALGA niba itanga amanota ariko iba yafashe n’amakaye, aya manota yatanzwe n’inzobere hanyuma hakaza gutangazwa anyuranye nayo akarere na RALGA bakorana bate ?”
Nubwo RALGA yari yitabye Abadepite ariko uturere nitwo twabanje guhamagarwa ariko amakosa ngo tuyashyira kuri RALGA.
Umunyamabanga mukuru wa RALGA, Ladislas NGENDAHIMANA, yabwiye Abadepite ko bitoroshye guhita bamenya abagize uruhare muri guhindagura amanota yatumye hari abajya mu myanya batabikiye ariko bagiye kubikurikirana abafatinyi n’inzego ziperereza.
Icyakora ngo abari bashyizwe muri iyo myanya badakwiye bon go bamaze kwirukanwa.
Ati “ Nibirimo bimwe bishobora gufata isura y’ibyaha kurusha uko twabyita amakosa ibi ngibi rero biratuma twebwe nka RALGA bitewe n’izindi nzego tuzifashisha biragoye kuvuga igihe ntarengwa kizaba cyarangiriyeho kuko nibyo dushobora kuzashyira mu nzego z’ubugenzacyaha .”
Ibibazo mu mikoreshereze y’ibizamini by’akazi ntibivuzwe muri RALGA gusa kuko umwaka ushize Komisiyo y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yabwiye Abadepite ko yavumbuye ko hari inzego za Leta zagiye zitanga ikizami cy’akazi zikagabanya amanota ya bamwe mu bakandida abandi bakayongererwa ariko ko bataramenya mu by’ukuri aho ayo manota ahindurirwa.
Abadepite basanga nubwo ibi byitwa amakosa ariko ngo ahanini ruswa niyo iba ibyihishe inyuma kandi ruswa akaba ari icyaha gihanwa n’amategeko.
Daniel Hakizimana