Hari icyizere ko inama ya CHOGM izaba coronavirus itakiri icyorezo – Clare Akamazi

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Iterambere, Clare Akamanzi, yavuze ko u Rwanda rwizeye ko inama izahuza abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza, CHOGM, izaba indwara ya coronavirus itakiri icyorezo nk’uko meze muri iki gihe.

Magingo aya Coronavirus ikomeje kubangamira ibikorwa byinshi ku Isi, u Rwanda rwamaze guhagarika ibitaramo, ndetse shampiyona zikomeye nka NBA na La Liga zahagaritswe, mu gihe na Premier League yo mu Bwongereza ari ho bigana.

Mu kiganiro n’abikorera kuri uyu wa Gatanu, Clare Akamanzi yavuze ko hari icyizere ko CHOGM izaba nk’uko byateguwe.

Yagize ati “Aho Guverinoma y’u Rwanda ihagaze ni ugukomeza kwitegura CHOGM, kandi turizera ko mu gihe CHOGM izabamo Coronavirus itazaba ikiri icyorezo nk’uko iri uyu munsi. Ariko turakomeza kubikurikiranira hafi, kandi twizeye ko kugeza hagati muri Mata tuzaba tubona neza icyerekezo iki cyorezo kimaze gufata ku rwego mpuzamahanga. Dukomeje kubikurikirana ariko tunakomeza imyiteguro yose ya CHOGM.”

Yasabye abikorera gukomeza kwitegura neza iyi nama, avuga ko abazayitabira “bazazana za Credit Cards, amafaranga, mubahe uburyo butuma ayo mafaranga yose asigara hano.”

Yakomeje ati “Ikindi tubasaba ni ukubaha serivisi zo ku rwego rwo hejuru, ntituzumve ngo umuntu yariye ibiryo bihumanye cyangwa se niba umuntu yanze kugendana amafaranga menshi kubera Coronavirus, ngo nashaka kwishyurira ku mashini za POS asange zidakora.”

Byitezwe ko ibikorwa bikomeye bya CHOGM bizabera muri Kigali Convention Centre na Intare Conference Arena i Rusororo, ariko izindi nama zizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali, Kigali Serena Hotel na Ubumwe Grande Hotel.

Mbere y’inama izitabirwa n’abantu basaga 1000 bo mu bihugu 54 kuva ku wa 21-26, abikorera bazabanza kugira umwanya wabo, mu nama izabahuza kuva ku wa 23-25 Kamena 2020.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera, Robert Bapfakurera, yabwiye bagenzi be ko inama z’abikorera zizitabirwa n’abarenga 7000, ariyo mpamvu babamagaye kugira ngo bateguzwe kuzakira neza abazitabira iyi nama.

Yavuze ko mu nama izabanza guhuza abikorera (Commonwealth Business Forum) hazaba harimo n’abakuru b’ibihugu bagera kuri 20.

Yakomeje ati “Abashyitsi bazaba bashaka ibintu bitandukanye, bazaza barare mu mahoteli yacu, bazaza bagure ibintu byacu ducuruza, tugomba rero kubyitegura hakiri kare kugira ngo batazatunenga.”

Yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ngombwa ko abantu bazava mu Rwanda babona ko rwahindutse, rutakiri cya gihugu cy’ibibazo byakigejeje kuri Jenoside.

Byitezwe ko muri iyi nama, hazanasinyirwamo amasezerano y’ishoramari abarirwa muri miliyoni 700 z’amadolari ya Amerika.