Ibihugu byo muri Commonwealth byasabwe guha amahirwe urubyiruko

Sena y’u Rwanda yavuze ko urubyiruko arirwo mizero y’ejo hazaza h’umuryango w’igihugu bikoresha icyongereza Common Wealth bityo ko rukwiye gushyigikirwa rugabwa ubumenyi bukenewe binyuze mu burezi.

Ibi byagarutsweho ubwo abagize inteko ishingamategeko y’u Rwanda yiziga umunsi w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimo rw’icyongereza ‘Common Wealth Day’.

Ni umunsi w’umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza ukunda kwizihizwa ku wa mbere wa kabiri w’ukwezi kwa Werurwe buri mwaka.

Ariko inteko ishingamategeko y’u Rwanda yawizihije kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Werurwe 2020.

Insanganyamatsiko y’uyu munsi muri uyu mwaka   ivuga  ku ‘guharanira kugera ku ntego rusange’.

Amasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda madame Joanne Lomasyagaragarije Abadepite b’u Rwanda ko umunsi w’umuryango w’ibihugu bikoresha icyongereza  usanze hari impungenge z’abatekereza ko hari igihe Ubwongereza buzava muri uyu muryango nk’uko bwikuye mu muryango w’uburayi bwunze umwe.

Yavuze ko ababitekereza gutyo atariko bimeze kuko intego z’uburayi bwunze ubumwe zitandukanye n’iz’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza.

Joanne Lomasati “Nagira ngo mbabwire ko Commonwealth ari umuryango utandukanye na EU ,intego n’imiterere si bimwe ikindi nta gihugu cyo muri Common wealth kizangirwaho ingaruka n’uko ubwongereza bwavuye muri EU, kuko nk’ubu ubwongereza bwiyemeje kugabanyiriza imisoro ibicuruzwa biva mubihugu bikiri mu nzira y’amajyambere nkuko bikorwa muri EU. Binyuze muri iyi gahunda u Rwanda ruzabasha kugera byoroshye ku masoko y’ubwongereza rubone nandi mahirwe menshi.”

Ibihugu 54 nibyo bigize uyu muryango w’ibikoresha ururimi rw’icyongereza.

Abatuye ibi bihugu bangana na 60% ni urubyiruko, bityo aba bagomba gushyigikirwa bagahabwa uburezi bufite ireme niba ibihugu bishaka kugira ahazaza heza h’uyu muryango.

Augustin  Iyamuremye ni Perezida wa Sena yagize ati “Guharanira kugera ku ntego rusange ni inshingano z’urubyiruko kuko nibo bayobozi bejo hazaza. Kubw’izo mpamvu inteko ishingamategeko y’u Rwanda dufatanyije na Leta dushyira imbaraga mu kuzamura urubyiruko binyuze mu burezi tukabayobora mu nzira nziza.”

Ni ku nshuro ya 71 hizihizwa umunsi wahariwe Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza.

U Rwanda ni Igihugu cya Kabiri kiri muri uyu muryango kitkolonijwe n’ubwongereza nyuma y’Igihugu cya  Mozambike.

Muri Kamena uyu mwaka, u Rwanda ruzakira inama y’uyu muryango ya CHOGM 2020 izaba ifite insanganyamatsiko yo kurebera hamwe ahazaza hasangiwe, hakazaganirwa ku ngingo zirimo imiyoborere, kubahiriza amategeko, ikoranabuhanga, guhanga ibishya, guteza imbere urubyiruko, ibidukikije n’ubucuruzi.

Daniel HAKIZIMANA