Ihuriro ryiga ibyerekeye ingufu ryangombaga kubera mu Rwanda ryimuriwe umwaka utaha kubera coronavirus

Umuryango ugamije kugeza ingufu zirambye kuri bose (Sustainable Energy for All-SEforALL), watangaje ko wasubitse ihuriro wagombaga gukorera i Kigali muri Gicurasi uyu mwaka, ryimurirwa ku matariki ya 16-18 Gashyantare 2021.

Mu butumwa uyu muryango washyize ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, wavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwita ku buzima n’imibereho myiza by’abazayitabira kubera COVID-19, nyuma y’ibiganiro bisesuye na Guverinoma y’u Rwanda yagombaga kuyakira, Umuryango w’Abibumbye n’ubuyobozi bwa SEforALL.

Iri tangazo rivuga ko muri ibi bihe bikomeye, SEforALL na Guverinoma y’u Rwanda byifatanyije n’umuryango mpuzamahanga mu kwihanganisha ibihugu bimaze kugerwamo n’iki cyorezo.

Rikomeza riti “U Rwanda ruragumana umwanya wo kwakira iyi nama yagombaga kuba ku wa 26-28 Gicurasi 2020. Imyiteguro izakomeza kugira ngo hitegwe imyanzuro ifatika muri iyo nama, igamije gutuma habaho ibiganiro mpuzamahanga ku mbogamizi n’amahirwe ari mu kugera ku ntego ya karindwi mu ntego zigamije iterambere rirambye, bitarenze umwaka wa 2030.”

Ingingo ya karindwi ivuga ku kugeza kuri buri wese ingufu zihendutse, zizewe, zirambye kandi zigezweho mbere y’uwo mwaka wa 2030.

Byari byitezwe ko iyi nama iganirwaho ibijyanye n’ibyagezweho n’ibiteganywa mu bijyanye n’ingufu zirambye, ikaba n’umwanya wo kubaka ubufatanye bushya hagati y’inzego zitandukanye, gushakisha ishoramari no guhuza ibikorwa bitandukanye bigamije kugera ku ngingo ya karindwi muri SDGs.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yakiriye Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye akaba n’Umuyobozi wa Gahunda igamije kugeza ingufu zirambye kuri bose (Sustainable Energy for All- SEforALL), Damilola Ogunbiyi.

Ibiganiro byahuje aba bayobozi icyo gihe, byibanze ku myiteguro y’inama ya SEforALL.