RURA yatanze impuruza kuri Kompanyi zitwara abagenzi mu rwego rwo kwirinda coronavirus

Urwego ngenzuramikorere RURA rurasaba abatwara imodoka zitwara abagenzi kurushaho kuzigirira isuku no gutera umuti wabugenewe (sanitizer) cyane cyane ku byuma abagenzi bafataho bari mu modoka no guha abagenzi batagera muri gare umuti bifashisha bisukura  ibiganza mbere  yo kwinjira mu modoka.

Mu itangazo ur rwego rwashyize ahagaragara rwashimangiye ko kutubahiriza ayamabwiriza bibangamiye gahunda ya leta cyo gukumira icyorezo cya coronavirus kandi ko bihanirwa.