Urwego ngenzuramikorere RURA rurasaba abatwara imodoka zitwara abagenzi kurushaho kuzigirira isuku no gutera umuti wabugenewe (sanitizer) cyane cyane ku byuma abagenzi bafataho bari mu modoka no guha abagenzi batagera muri gare umuti bifashisha bisukura ibiganza mbere yo kwinjira mu modoka.
Mu itangazo ur rwego rwashyize ahagaragara rwashimangiye ko kutubahiriza ayamabwiriza bibangamiye gahunda ya leta cyo gukumira icyorezo cya coronavirus kandi ko bihanirwa.