Lt General Henry Tumukunde umaze iminsi mu itangazamakuru anenga ubutegetsi bwa Museveni ndetse agashimangira ko mu matora ya perezida umwaka utaha aziyamamaza yatawe muri yombi.
Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko uyu musirikare uri mu kiruhuko k’izabukuru ashinjwa ubugambanyi ku gihugu gukwirakwiza ibihuha no kwangisha rubanda ubutegetsi.
Iki kinyamakuru cyandika ko General Tumukunde wari minisiteri w’umutekano mu gihugu mu minsi ishize ngo ibihuha yakwirakwizaga byashobokaga ko byaryanisha amwe mu moko ya Uganda nk’uko umuvugizi w’igipolisi Fred Enanga yabivuze.
Ngo si ubwa mbere afungirwa gukwirakwiza ibihuha kuko mu mwaka wa 2005 ubwo yari ahagarariye ingabo mu nteko ishingamategeko nabwo iki cyaha cyamumarishije imyaka ibiri mu gihome.
Nyamara ariko ikinyamakuru cy’abongereza BBC cyo cyanditse ko uyu musirikare wabaye mu kwaha kwa perezida igihe kinini ashinjwa kubwira abanyamakuru amagambo yo guhamagarira abantu kugumuka ku butegetsi, no guhamagarira abantu gutera Uganda.
Abo mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bo, bakemanga ubushake bwe mu kwitoza kubera ibyo bamurega yakoze igihe yari ayoboye inzego z’ubutasi n’umutekano ku batari bashyigikiye Perezida Museveni.
Ishyaka NRM riri ku butegetsi ryamaganye ibyifuzo bya Bwana Tumukunde rivuga ko nta murongo uhamye wa politiki afite.
Iki kinyamakuru cyandika ko igihugu cy’amahanga kitavuzwe mu izina ashishikariza gutera Uganda, cyaba ari u Rwanda kuko ngo mu minsi ishize yavuze ko u Rwanda rukwiye gufasha abantu bashaka impinduka muri Uganda, gusa arahakana gushishikariza gutera Uganda.
Yabwiye BBC ati “Ushobora kwibaza ko umuntu yasaba u Rwanda gutera Uganda? Ibyo ntibishoboka. Gusa ibi byose ni ibihimbano, bityo dutegereje icyo aricyo cyose.”
Bamwe mu bakomeye bazahatana na Perezida Museveni mu matora y’umwaka utaha; Kizza Besigye na Bobi Wine, nabo bakaba barashinjwe n’ubutegetsi ibyaha by’ubugambanyi.