Mu mwaka ushize nibwo Harmonize yafashe umwanzuro wo gusesa amasezerano yari afitanye na Wasafi Classic Baby ‘WCB’ ; cyangwa izwi nka WCB Wasafi.
Icyo gihe byakuruye urunturuntu kuko uyu muhanzi yakoze ubukwe ntihagire umuntu n’umwe ubarizwa muri iyi nzu ifasha abahanzi ubutaha, yaba bagenzi be b’abahanzi babanagamo ndetse n’abayobozi bayo kandi bari batumiwe, ntibagiyeyo kubera ko yari yararakariwe na Diamond Platnumz mu buryo bukomeye.
Byanatumye agurisha inzu eshatu zitari zakuzuye n’ubutaka kugira ngo abashe kwishyura amasezerano yari afite muri iyi nzu ifasha abahanzi, amashilingi ya Tanzania miliyoni 500.
Mu Ukwakira 2019, uyu muhanzi ubusanzwe witwa Rajab Abdul Kahali unakunda kwiyita Konde Boy yatangaje ku mugaragaro ko yatangije inzu ifasha abahanzi yise ‘Konde Boy Worldwide’.
Kuri ubu nyuma yo gutangira inzu ifasha abahanzi yashyize hanze album ye ya mbere iriho indirimbo 18. Iyi album ya Harmonize yayise ‘Afro East’.
Diamond yatunguranye akora ibyo atari yitezweho kuko yasangije abamukurikira barenga miliyoni umunani kuri Instagram, iyi album nshya ya Harmonize. Asaba abantu kuyikorera “Download”, kuyisangiza bagenzi babo no kuyicuranga kuko yageze ku mbuga zose zishyirwaho imiziki.
Rayvanny uri mu bahanzi babarizwa muri Wasafi ari mu bantu bashimye ibyo Diamond yakoze ndetse n’abandi bakurikira uyu muhanzi. Rayvanny yahise ajya ahandikirwa ibitekerezo ati “Ni uku byagombaga gukorwa.” Ashyiraho utumenyetso tw’umuriro n’umutima.
Hari n’undi witwa @skytanzania wagize ati “Umwami ashyigikira igikomangoma, se w’umwana akamushyigikira. Wahawe umugisha muvandimwe.”
Yayimurikiye abakunzi kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Werurwe 2020, ahitwa Mlimani City Events Hall Centre.
Mu 2015 nibwo Harmonize yahuye na Diamond amusinyisha muri WCB Wasafi Records, kuva icyo gihe yagiye akora indirimbo zakunzwe bikomeye harimo iyitwa “Aiyola”, “Kwangwaru” na “Bado” yafatanyije na Diamond, “Show Me” yakoranye na Rich Mavoko nawe bahoranye muri iyi nzu akaza kuyivamo, “Kainama” bahuriyemo na Burna Boy n’izindi.