Rwanda: Abandi babiri barimo n’Umunyarwanda basanzwemo Coronavirus

Nyuma y’iminsi itatu gusa icyorezo cya Coronavirus kigeze mu Rwanda,abandi bantu babiri bagaragayeho iki cyorezo, ibi bikaba byatumye umubare w’abarwaye Coronavirus mu Rwanda wiyongera ukagera kuri Barindwi.

Abasanzwemo iyi ndwara ni umunyarwandakazi w’imyaka 32 washakanye n’umunyarwanda nawe wanduye iyi ndwara akaba aheruka mu birwa bya Fiji anyuze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar.

Undi wayigaragayeho ni umudage w’imyaka 61 wageze mu Rwanda tariki ya 13 Werurwe 2020, wahe aturutse mu Budage anyuze ku kibuga cy’indege xya Istanbul muro Turikiya.

Minisiteri y’ubuzima igaragaza ko uyu mugabo mbere atari yagaragaje ibimenyetso, ariko ngo yaje kugira jnkorora agana kwa muganga tariki ya 15 Werurwe 2020.

Mu itangazo Minisiteri y’ubuzima yashyize ahagaragara rivuga ko aba barwayi bose Bari kuvurirwa ahabugenewe, ariko ikanashiahikariza buri wese wahuye nabo gusuzumwa kugira ngo bitabweho n’inzego z’ubuzima.

Kugeza ubu abamaze kugaragaraho Cotonavirus mu Rwanda ni abanyarwanda bane, umunya-Uganda umwe,Umudage umwe n’Umuhinde umwe ari nawe wayigaragayeho bwa mbere tariki ya 14 Werurwe 2020.