Abifuzaga ko u Rwanda rwafunga imipaka kubera Korona Virus bakuriwe inzira ku murima

Mu gihe umubare w’abagaragayeho icyorezo cya Korona virus  mu Rwanda wiyongereye hari bamwe mu baturage basabye leta gukumira ingendo zitari ngombwa z’abinjiramu gihugu byaba na ngombwa imipaka igafungwa.

Imibare Iheruka ya Minisiteri y’ubuzima igaragaza abamaze kugaragaraho Virus ya Korona irerekana ko uretse umuntu umwe utaruherutse kugirira ingengo hanze y’igihugu abandi 6 bari bakubutse i mahanga.

Hari abaturarwanda babishingiraho basaba ko ingendo z’abava mu mahanga zifatwa  nk’izitari ngombwa  muri ibi bihe isi yugarijwe n’icyorezo  zakumirwa byaba na ngombwa imipaka igafungwa.

Nsanzabandi Emanuel ukorera mu mujyi wa Kigali yagize ati “Imipaka yafungwa rwose ingendo zikaba nkeya hakomeje kwinjira abantu benshi nibwo abarwayi bakomeza kugwira.”

Ndayambaje Theogene we ati “Niba indwara iri guturuka hanze mu buryo bwo kwirinda twabanza tukareba ibigega twaba dufite hanyuma tukaba dufunze imipaka tukabanza tukareba aho byerekera twabona ikibazo kimaze kugabanuka tukayifungura.”

Hari n’abasanga imipaka yafungwa hagasigara inzira y’abazana ibicuruzwa cyangwa ubundi butumwa bufitiye igihugu akamaro nabwo kandi bakagenzurwa bikomeye.

Uwizeye Sixbert ati “Bafunze imipaka hari bimwe twabura ariko akenshi na kenshi nk’ibiribwa hakagenda nk’umuntu umwe akagenda akazana nk’ayo mavuta n’uwo muceri ariko nk’izo ndege ziba zitwara abashyitsi zikaba zihagaze.”

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane yabwiye itangazamakuru rya Flash ko igihugu cyafashe ingamba nyinshi kandi zigamije guhangana na Korona Virus ko icyemezo cyo gufunga imipaka kitafatwa aka kanya Bwana Olivier Nduhungirehe umunyamabanga wa leta muri iyo minisiteri yavuze ko ibiganiro n’inzego z’ubuzima byo bizakomeza.

Yagize ati “Ubungubu ntabwo ari icyemezo cyafashwe kandi nk’uko mubizi ntabwo ibihugu byose byafashe icyo cyemezo n’ibihugu bike byagifashe ntabwo ari byinshi birafata icyemezo cyo gufunga imipaka.”

Nta minsi yari ishize u Rwanda rukuriyeho ikiguzi cya Visa ku batuye ibihugu bigize umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza,ibikoresha ururimi rw’igifaransa n’abo mu bihugu bigize Afurika yunze ubumwe.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama buherutse gutangaza ko Inama 20 mu zirenga 140 zitezweho kwinjiriza u Rwanda miliyari 83 Frw zimaze gusubikwa kubera icyorezo cya Korona Virus gikomeje kuyogoza Isi.

Kuri uyu wa mbere nibwo umuryango w’ibihugu by’uburayi watangaje ko imipaka y’ibihugu byawo yafunzwe kuva kuri uyu wa kabiri ku ngendo zitari ngombwa.

Tito DUSABIREMA