GASIGWA Léopold yakoze filime igaragaza uburyo bwiza bwo kubungabunga amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu gihe U Rwanda rwitegura Kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, GASIGWA Léopold yakoze filime mpamo yitwa “Urantokoza” igaragaza uburyo bwiza bwo kubungabunga amateka yaranze  Jenoside yakorewe Abatutsi mu rwego rwo kugaragaza ubukana bwayiranze.

Iyi filime yitwa “Urantokoza’ ifite igihe cy’iminota 58 yakorewe mu Rwanda hose kuko igaragaramo bamwe mu basirikare bayihagaritse ari bo RPA/Inkotanyi  kandi aba bageze mu gihugu hose,igaragaramo bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari bafite imyaka 14 gusubiza hasi na bamwe mu babyeyi biciwe abana n’abakoze Jenoside  bakatiwe n’inkiko kuri iki cyaha bose bakaba bakomoka mu ntara zose z’igihugu.

Ni filime ifite umwihariko ugaragaza itandukaniro ry’intambara na Jenoside  kubaba batabisobanukiwe kuko intambara itica abana cyangwa ngo yice abagore nkuko byakozwe muri Jenoside ari na cyo iyi filime igaragaza cyo kwica abana n’abagore kandi iyo wishe abana n’abagore uba uri mu nzira zo gutsemba umuryango burundu.

Gasigwa utuye mu Rwanda,uretse gukora filime za Jenoside anakusanya amakuru y’ubuhamya buvuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aganira na Celebzmagazine.com yadusangije uko yinjiye muri uyu mwuga n’igihe amazemo. Ati”Nyuma yo kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 nasanze ari ngombwa kuvugira abatabasha kwivugira baba ari abishwe na bamwe mu barokotse bakiriho .Ni uko nahisemo kubinyuza mu buryo bw’amajwi n’amashusho by’umwihariko filime,iya mbere  yitwa “Izingiro ry’amahoro” yakozwe mu gihe cy’imyaka 6 n’amezi 7.”

Gasigwa kugeza muri 2020 amaze gukora filime 4. Yorohereje n’abantu kuzibona ku buryo bworoshye ukaba wabisangiza abawe unyuze kuri youtube channel yitwa “Izingiro”.

Yasoje atanga ubutumwa muri ibi bihe byo kwibuka. Ati”Ndihanganisha abo Jenoside yahekuye  nkanihanganisha by’umwihariko abarokotse Jenoside mbabwira ko Jenoside ibabaje ariko bishimishije kuba Jenoside yararangiye abayikoze ntibabyine intsinzi nkuko mu myaka yabanjirije 1994 abayikoze babyinaga intsinzi,ndashimira FPR Inkotanyi yayihagaritse ikanarokora benshi muri twe ndanashimira abanshyigikira bamfasha kugera ku ntego”.

Yibukije ko mu gihe icyorezo cya Coronavirus izaba itakiri ikibazo mu muryango azategura igikorwa cyo kuyimurika