U Rwanda nirwo rufite umubare uri hejuru mu banduye coronavirus muri EAC

Ibipimo by’uyu munsi byagaragaje abandi bantu batandatu barwaye Coronavirus nk’uko byemezwa na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda. ubu bose hamwe ni 17.

Kenya,Tanzania n’u Rwanda nibyo bihugu muri Afurika y’Iburasirazuba bimaze kwemeza ko hagaragaye abarwayi bafite icyorezo cya coronavirus.

Mu bagaragayeho iki cyorezo harimo Umufaransakazi w’imyaka 3 ndetse n’umwana we w’amezi cumi n’umwe. Umugabo we ari mubagaragayeho Coronavirus mu minsi ishize.

Harimo Kandi Abanyarwanda batatu barimo ufite imyaka 32 akaba asanzwe akorera ingendo mu mahanga ariko yagaragaje ibimenyetso tariki 18 Werurwe 2020..
Undi w’imyaka 24 yaje tariki 19 Werurwe 2020, avuye mu Buhindi ariko anyuze I Doha muri Qatar.
ndetse n’undi ufite imyaka 32 winjiye mu Rwanda tariki ya 3 Werurwe 2020, aturutse I Dubai. Uyu yaharagayeho iyi ndwara agipimwa ku kibuga cy’indege i Kanombe.

Umunyasuwedi nawe ufite imyaka 26 ari mubagaragayeho iki cyorezo cya Coronavirus, akaba yaraje mu Rwanda aturutse muri Suwede tariki 3 Werurwe 2020, yaharagaje ibimenyetso tariki ya 18 Werurwe 2020.

Mu itangazo rya Minisiteri y’ubuzima rigaragaza ko abarwayi Bose hamwe bari gukurikiranwa ahabugenewe ndetse igikorwa cyo gukomeza gushakisha abantu Bose bahuye nabo ngo basuzumwe banitabweho.

Kuri uyu wa Gatanu, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yashyize hanze amabwiriza agaragaza ko utubari two mu mujyi tugomba gufunga saa satatu z’ijoro naho utwo mu turere tugafunga saa moya z’ijoro.

Iyi Minisiteri yakomeje ivuga ko bitemewe gukorera ibikorwa by’amasengesho ahantu ahari ho hose nk’ibyumq by’amasengesho, ubutayu n’ahandi.

Ibi ngo biri mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwizwa rya Coronavirus.