Perezida Paul Kagame yashimiye umuherwe wo mu Bushinwa, Jack Ma, ku mpano ye yagejejwe mu Rwanda igizwe n’ibikoresho 20 000 bipima Coronavirus, udupfukamunwa n’ibikoresho birinda abaganga bita ku barwayi banduye icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus.
Ni inkuru iziye igihe kuko mu gihe u Rwanda rukomeje guhangana n’ikwirakwira rya Coronavirus, umubare w’abayanduye nawo ugenda wiyongera. Ubu bamaze kugera kuri 17, mu gihe umurwayi wa mbere byemejwe ko yasanzwemo iyi ndwara ku wa 14 Werurwe.
Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije kuri Twitter, yavuze ko inkunga ya Jack Ma yageze mu Rwanda.
Yagize ati “Murakoze JackMa na foundation_ma ku mpano ikomeye y’ibikoresho bisuzuma byagejejwe i Kigali uyu munsi. Ni inkunga ikomeye kandi yari ikenewe cyane mu rugamba rwacu rwo guhagarika ikwirakwira rya Coronavirus. Ndahamya ko abaturarwanda baza kumfasha kubashimira.”
Ni inkunga ikomeye izafasha mu gukomeza gupima abakekwaho Coronavirus, kuko u Rwanda ruheruka gutangaza ko abamaze gupimwa basaga 1200.
Ku wa 16 Werurwe nibwo Jack Ma washinze ikigo gicuruza mu ikoranabuhanga, Alibaba, yatangaje ko Afurika ishobora gukataza kurusha Coronavirus, mu gihe ikomeje guhangana n’iki cyorezo, irwana kuri miliyari 1.3 z’abaturage bayo.
Mu barwayi bashya bagaragayeho iki cyorezo mu Rwanda harimo Umufaransakazi w’imyaka 30 ndetse n’umwana we w’amezi cumi n’umwe. Umugabo we ari mubagaragayeho Coronavirus mu minsi ishize.
Harimo Kandi Abanyarwanda batatu barimo ufite imyaka 32 akaba asanzwe akorera ingendo mu mahanga ariko yagaragaje ibimenyetso tariki 18 Werurwe 2020..
Undi w’imyaka 24 yaje tariki 19 Werurwe 2020, avuye mu Buhinde ariko anyuze i Doha muri Qatar, ndetse n’undi ufite imyaka 32 winjiye mu Rwanda tariki ya 3 Werurwe 2020, aturutse I Dubai. Uyu yaharagayeho iyi ndwara agipimwa ku kibuga cy’indege i Kanombe.
Umunyasuwedi nawe ufite imyaka 26 ari mubagaragayeho iki cyorezo cya Coronavirus, akaba yaraje mu Rwanda aturutse muri Suwede, tariki 3 Werurwe 2020, yaharagaje ibimenyetso tariki ya 18 Werurwe 2020.
Mu itangazo rya Minisiteri y’ubuzima rigaragaza ko abarwayi Bose hamwe bari gukurikiranwa ahabugenewe ndetse igikorwa cyo gukomeza gushakisha abantu Bose bahuye nabo ngo basuzumwe banitabweho.
Kuri uyu wa Gatanu, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu yashyize hanze amabwiriza agaragaza ko utubari two mu mujyi tugomba gufunga saa satatu z’ijoro naho utwo mu turere tugafunga saa moya z’ijoro.
Iyi minisiteri ivuga ko ibikorwa by’amasengesho bibujijwe mu nsengero ndetse no kuba abantu babyimurira ahandi hatabugenewe nko mu byumba by’amasengesho guteranira mu ngo cyangwa mu buvumo.
Minaloc irasaba abantu kongera imbaraga mu kugira isuku ku mubiri cyane gukaraba intoki kenshi; mu ngo, mu masoko, muri za gare, restaurant n’utubari.
Inzego z’ibanze zasabwe gukomeza kwigisha abaturage guhindura imyitwarire yatuma u Rwanda rudatsinda coronavirus.
Ibi ngo biri mu rwego rwo gukomeza gukumira ikwirakwizwa rya Coronavirus.