Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Abandi 2 bavuye i Dubai biyongereye ku bamaze kwandura covid-19 mu Rwanda - FLASH RADIO&TV

Abandi 2 bavuye i Dubai biyongereye ku bamaze kwandura covid-19 mu Rwanda

Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho abandi bagabo babiri baturutse i Dubai, bituma umubare w’abanduye ugera kuri 19.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima rigaragaza ko abarwayi bashya bose ari Abanyarwanda baje baturuka i Dubai.

Umwe muri bo ufite imyaka 32 yageze mu Rwanda tariki 19 Werurwe undi w’imyaka 34 ahagera tariki 20 Werurwe 2020.

Minisiteri y’ubuzima ivuga ko igikorwa cyo gushakisha abahuye n’aba barwayi kigikomeje kugira ngo basuzumwe bitabweho n’abaganga.

Leta y’u Rwanda yakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus zirimo ko ingendo zitari ngombwa zihagarara.

Gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe, keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivizi za banki n’izindi.

Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bigomba gukoreshwa ahashoboka hose kurusha kujya muri za banki na za ATM.