Abarwayi ba Coronavirus mu Rwanda biyongereyeho abandi bagabo babiri baturutse i Dubai, bituma umubare w’abanduye ugera kuri 19.
Mu itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ubuzima rigaragaza ko abarwayi bashya bose ari Abanyarwanda baje baturuka i Dubai.
Umwe muri bo ufite imyaka 32 yageze mu Rwanda tariki 19 Werurwe undi w’imyaka 34 ahagera tariki 20 Werurwe 2020.
Minisiteri y’ubuzima ivuga ko igikorwa cyo gushakisha abahuye n’aba barwayi kigikomeje kugira ngo basuzumwe bitabweho n’abaganga.
Leta y’u Rwanda yakajije ingamba zo kwirinda icyorezo cya Coronavirus zirimo ko ingendo zitari ngombwa zihagarara.
Gusohoka mu rugo nta mpamvu zihutirwa birabujijwe, keretse abajya gutanga no gushaka serivisi z’ingenzi harimo kwivuza, guhaha, serivizi za banki n’izindi.
Kwishyurana hakoreshejwe ikoranabuhanga bigomba gukoreshwa ahashoboka hose kurusha kujya muri za banki na za ATM.