Abatishoboye bagiye guhabwa ubufasha- Min. Shyaka

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ivuga ko Leta itanga ubufasha ku batishoboye muri ibi bihe u Rwanda ruhanganye n’icyorezo cya Covid-19 giterwa na Virus ya Corona.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Prof. Anastase SHYAKA, yavuze ko haza gutangwa ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze.

Ati” Turatanga ibiribwa n’ibindi bikoresho by’ibanze, biratangwa na Komite ziri ku mudugudu no ku kagari, iz’umurenge zikakunganira.”

Minisitiri Shyaka yakomeje avuga ko inkunga iza gutangwa iratangwa urugo ku rundi.

Ati “Turabitanga urugo ku rundi, bityo tunubahirize ingamba zo kwirinda Coronavirus. Turifashisha Kandi ba Mutwarasibo, dore ko banazi ingo z’abagenewabikorwa. Aho bikenewe bunganirwa n’izindi nyangajugayo zituye aho Kandi ibyakiriwe byemezwe.”

Minisitiri Shyaka yongeyeho ko ubufasha bwa Leta busanzwe buhabwa abatishoboye nka VUP burakomezwa gutangwa Kandi bwihutishwe.

Minisitiri yavuze ko abaturage bashaka gufasha abandi badahejwe gusa ngo bagomba kubanza kubimenyesha ubuyobozi bw’ibanze bubegereye kugira ngo bikorwe mu mucyo.


Ibi bitangajwe nyuma y’aho Perezida Kagame mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda kuri uyu Gatanu tariki ya 27 Werurwe 2020, yari yabwiye Abanyarwanda ko muri ibi bihe igihugu kiri mu ngamba zikomeye zo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus, leta yiteguye gukora ibishoboka byose mu gusigasira imibereho myiza y’abaturage muri rusange by’umwihariko abatishoboye.

Yagize ati “Tuzi neza ko ibi bihe bitoroshye, byahungabanyije imibereho y’Abanyarwanda benshi ndetse mu gihugu hose, turabasa ko mwihangana, turatera intambwe nziza ntabwo dukwiye gutezuka. Leta izakomeza gukora ibishoboka byose ngo ifashe Abanyarwanda muri ibi bihe bitoroshye.”

Mu kubahiriza ingamba zo kwirinda Coronavirus abaturage bashishikarizwa kuguma mu rugo, gusiga intambwe ndende hagati y’umuntu n’undi, gukaraba intoki neza kandi kenshi, kwitabaza ubuyobozi igihe ugaragaje ibimenyetso by’uburwayi.