Icyemezo ku nama ya CHOGM igomba kuzabera mu Rwanda kiramenyekana vuba

Ubunyamabanga bw’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza ‘Commonwealth’, bwatangaje ko icyemezo ku Nama y’Abakuru b’ibihugu na za guverinoma, izabera mu Rwanda kizafatwa vuba.

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku Nama, RCB, buherutse gutangaza ko kubera Coronavirus, zimwe mu nama zari kubera mu Rwanda zimuwe, ubu harimo gushakishwa amatariki mashya zaberaho bitewe n’aho icyorezo kigana.

Umuyobozi Mukuru wa RCB, Nelly Mukazayire, yavuze ko “Nk’uko bigaragara hose, iki cyorezo cyagiye gituma hari ibihinduka, ndetse muri urwo rwego rwacu, ubu hari inama zigeze kuri 20 zimuwe, zikaba zitarasubitswe burundu ahubwo zarimuwe, tukaba turimo tuvugana n’ababishinzwe, abazikurikirana, kugira ngo turebe aho zazashyirwa.”

Ibi byatumye benshi bibaza niba inama ya CHOGM, igomba kubera mu Rwanda, na yo izaba mu gihe icyorezo cya Coronavirus gikomeje kuzahaza byinshi mu bihugu bigize Commonwealth n’ibindi.

Ubunyamabanga bwa Commonwealth, kuri uyu wa Kabiri bwanditse kuri Twitter ko bufatanyije na Guverinoma y’u Rwanda, barimo gushaka uburyo butekanye bushobora gutuma abayobozi bungurana ibitekerezo ndetse bagakemura ibibazo byihutirwa.

Bwakomeje buvuga ko “Icyemezo ku bijyanye n’inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma bikoresha ururimi rw’Icyongereza (CHOGM 2020), iteganyijwe kubera mu Rwanda muri Kamena, gitegerejwe vuba.”

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Iterambere (RDB), Clare Akamanzi, aherutse kuvuga ko u Rwanda rwizeye ko inama ya CHOGM, itazabangamirwa n’icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhungabanya ibikorwa bitandukanye hirya no hino.

Yagize ati “Aho Guverinoma y’u Rwanda ihagaze ni ugukomeza kwitegura CHOGM, kandi turizera ko mu gihe CHOGM izabamo Coronavirus itazaba ikiri icyorezo nk’uko iri uyu munsi. Ariko turakomeza kubikurikiranira hafi, kandi twizeye ko kugeza hagati muri Mata tuzaba tubona neza icyerekezo iki cyorezo kimaze gufata ku rwego mpuzamahanga. Dukomeje kubikurikirana ariko tunakomeza imyiteguro yose ya CHOGM.”

Byitezwe ko ibikorwa bikomeye bya CHOGM bizabera muri Kigali Convention Centre na Intare Conference Arena i Rusororo, ariko izindi nama zizabera muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali, Kigali Serena Hotel na Ubumwe Grande Hotel.

Inama ya CHOGM biteganyijwe ko izabera mu Rwanda muri Kamena 2020, hagati ya tariki 22-27, yitezwemo amasezerano y’ubucuruzi ya miliyoni $700.

Aya masezerano arimo ayo mu rwego rw’ubwubatsi, ibijyanye n’imikino n’imyidagaduro n’ibindi.

CHOGM ni inama yitabirwa n’abantu bari hagati ya 5000 na 8000. Kuyakira bisaba ko igihugu cyerekana ubushake hakabaho kureba ko igihugu gifite ubushobozi. Mu kureba ubwo bushobozi harebwa ibintu bitandukanye, birimo aho inama izakirirwa, indege zigana aho hantu, uko bantu babona Visa, umutekano, imiyoborere n’ibindi.

Inama ya CHOGM izaba igizwe n’ibiganiro bitandukanye birimo ibireba urubyiruko, abikorera, abagore, imiryango itari iya leta n’iby’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.

Src:Igihe