Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida Macron n’umuyobozi wa Banki y’Isi ku guhangana na Covid-19

Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron n’Umuyobozi wa Banki y’Isi, David Malpass, byibanze ku guhangana n’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus cyibasiye Isi.

Umukuru w’Igihugu yaganiriye na bagenzi be kuri uyu wa Gatanu, yifashishije telefoni nka bumwe mu buryo buri kwifashishwa na benshi, mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Mu butumwa Perezida Kagame yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati “Nagize ibiganiro byiza kuri telefoni na Perezida Emmanuel Macron na David Malpass uyobora Banki y’Isi, harebwa igikenewe mu kwihutisha, uburyo bworoshye no gushaka igisubizo ku rwego rw’Isi mu gukemura ibibazo byo mu rwego rw’ubuzima n’ubukungu byatewe na COVID-19.”

Perezida Kagame yabashimiye ku nkunga bakomeje gutera, avuga ko biteguye gukomeza gufatanya hashakwa uko hakemurwa ibibazo bihari mu gihe kiri imbere.

Kuri uyu wa Gatanu kandi Minisitiri w’Intebe wa Ethiopie, Dr Abiy Ahmed Ali, yanditse ku rukuta rwe rwa Twitter ko yagiranye ibiganiro kuri telefoni na Perezida Paul Kagame, byari bigamije kureba ubufatanye bakwiye gushyiraho nk’abayobozi muri ibi bihe, mu guhangana n’ibibazo biri guterwa n’ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Dr Abiy Ahmed yagize ati “Ubu ni uburyo buhamye bwo guhangana n’ibibazo by’ubukungu Afurika izahura na byo.”

Perezida Paul Kagame kandi kuri telefoni, yaganiriye n’Umuyobozi wa IMF, Kristalina Georgieva.

Uyu muyobozi yatangaje ko ikigega ayoboye cyiteguye gukomeza gufasha ibihugu bya Afurika muri ibi bihe byo guhangana n’ingaruka za COVID-19, ndetse anashimira Perezida Kagame ku miyoborere ye myiza akomeje kugaragaza.

Ati “Inama y’Ubuyobozi ya IMF yemeye ubusabe bw’u Rwanda bwa miliyoni 109,4 z’amadorali ya Amerika kandi turi gukora vuba ngo dusubize ubundi busabye bw’ibindi bihugu.”

IMF ivuga ko ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 mu bukungu ziri kugenda zigaragara vuba, bikagira ingaruka no ku cyerekezo cya hafi ibihugu byari bifite. Gusa abayobozi bihutiye gushyiraho ingamba zo gufasha kwirinda no kugabanya ikwirakwira ry’iki cyorezo.

Kugeza ubu abamaze kwandura icyorezo cya Coronavirus ku Isi ari 1 081 153, abamaze gupfa ni 58 127 mu gihe 227 716 bamaze kugikira.

Mu Rwanda hamaze kuboneka abarwayi 89 ba Coronavirus.