Mu ijambo yagejeje ku banyarwanda mbere yo gutangiza icyumweru cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, Perezida Paul KAGAME yavuze ko ibihe igihugu kirimo byo kurwanya icyorezo cya Coronavirus bidakwiye kubuza abanyarwanda kuzuza inshingano zo kwibuka no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.
Nyuma y’ijambo ry’umukuru w’igihugu hakurikiyeho igikorwa cyo gucana urumuri rw’ikizere rwacanywe na Perezida wa Repubulika Paul KAGAME na Madamu Jeannette KAGAME, ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ruri ku Gisozi.
Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi kuri iyi nshuro bibaye mu gihe Abanyarwanda batemerewe kuva mu ngo kubera ingamba zafashwe mu gukumira icyorezo cya Covid-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus cyugarije Isi ndetse kiri no mu Rwanda.
Perezida kagame yavuze ko ibi bihe bidasanzwe bitazabuza abanywarwabda kwibuka abazize Jenoside ndetse no gukomezanya.
Ati “Ibi bihe turimo bidasanzwe ntibishobora kutubuza kuzuza inshingano yo kwibuka no guha icyubahiro abo twabuze no gukomeza abarokotse. Hahindutse uburyo bw’ibikorwa gusa.”
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko kudacika intege kuranga abanyarwanda aribyo bibafasha kunyura mu bihe bigoye birimo no guhangana na coronavirus ihangayikishije muri iki gihe mu rwego rwo guharananira kugira isi nziza.
Yagize ati “Twamenye akamaro ko gukorera hamwe tukubaka ejo hazaza habereye abanyarwanda bose. Ubudatezuka n’umutima w’impuhwe biranga abanyarwanda bizakomeza kudufasha kunyura mu bibazo bishya duhura nabyo harimo n’ibyo muri iyi minsi.”
“Abatuye kuri iyi si twese duhuriye kuri byinshi ku buryo ubuzima bwacu ari urusobe. Tuzakomeza rero gutanga umusanzu wacu kugira ngo iyi si irusheho kuba nziza, dusangira amateka yacu n’ibitekerezo, bifasha guhanga ibishya dukura mu muco wacu n’abo bishobora kugirira akamaro bose. Kugira dutya ni ukongera icyizere gituma turushaho kuba abantu bazima, kandi cyitwibutsa ko nta muntu umwe wenyine wigira.”
Mu itangazo Komisiyo y’igihugu yo kurwanya Jenoside CNLG yasohoye tariki 29 Werurwe 2020, rigaragaza imigendekere y’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi, rivuga ko ibikorwa byo kwibuka bizakorwa hubarizwa amabwiriza yatanzwe na Guverinoma y’u Rwanda yo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Iri tangazo rivuga ko nta biganiro bizatangirwa mu midugudu no mu bigo bya leta nk’uko byari bisanzwe ahubwo bizajya bitangirwa mu bitangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.
Abashaka gusura inzibutso zishyinguyemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, CNLG ivuga ko nyuma y’uko inzego z’ubuzima zigaragaje ko abantu gusura bari matsinda byateza ibibazo by’ubwandu hafashwe icyemezo cy’uko byaba bihagaze, hakakirwa gusa abantu ku giti cyabo.