Umuyobozi wa OMS yavuze ko akomeje kwibasirwa kubera coronavirus

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus, yavuze ko akomeje guterwa ubwoba ko azicwa ndetse akanatukwa ibitutsi bishingiye ku ivanguraruhu.

Mu gihe Isi yose ihanganye n’icyorezo cya Coronavirus gikomeje gutwara ubuzima bw’abatari bake, bamwe mu bategetsi barimo na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, bumvikanye bibasira Umuyobozi wa OMS.

Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Werurwe 2020, Dr Tedros, yavuze ko mu mezi hafi atatu ashize yagiye yakira ubutumwa bumutuka ibitutsi by’ivanguraruhu, bamwita umwirabura n’ibindi.

Ati “Nishimiye kuba umwirabura. Mu by’ukuri simbyitayeho […] n’abambwira ko bazanyica, ntacyo bimbwiye.”

Dr Tedros yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru wari umubajije niba ibyavuzwe n’abayobozi barimo na Donald Trump bidatuma agorwa no kuyobora OMS by’umwihariko muri iki gihe Isi ihanganye n’icyorezo cya COVID-19.

Yavuze ko igihugu cya Taiwan binyuze muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, yamututse mu mezi atatu ashize.

Ati “Ubu dukwiye kuba abanyakuri, uyu munsi simbica ku ruhande. Taiwan na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wayo bazi gahunda turimo, ntibigeze bitandukanya na yo; ariko byageze hagati batangira kunenga, barantuka, ariko simbyitayeho.”

Dr Tedros yanagarutse ku magambo aherutse kuvugwa n’abashakashatsi b’Abafaransa, bavugaga ko urukingo rwa Coronavirus rushobora kugeragerezwa muri Afurika.

Iki gitekerezo cy’abashakashatsi yacyamaganiye kure, avuga ko gishingiye ku myumvire ya gikoloni. Yashimangiye ko ibyavuzwe n’abo Bafaransa ari igitutsi ku muryango mugari w’abirabura.

Tedros yasabye abayobozi batandukanye ku Isi gushyira hasi ibibatandukanya, bagahuriza hamwe mu kurwanya icyorezo cya Coronavirus kimaze kugera ku barenga 1.5, mu gihe abasaga 88 530 bo bamaze kwitaba Imana.

Perezida Trump yavuze ko amafaranga igihugu cye giha OMS agomba kugabanywa. Mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020, Amerika yageneye uyu muryango miliyoni 112 z’amadorali, Perezida Trump we yasabye ko mu mwaka wa 2021, OMS bayiha miliyoni 58 z’amadorali.

Gusa iki cyifuzo gishobora kutemerwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, by’umwihariko muri ibi bihe bikomeye byatewe na Coronavirus.