Abantu 4 bakurikiranweho guhisha amakuru kuri Covid-19

Minisiteri y’ubutabera yatangaje ko Abantu bane bari gukurikiranwa bikekwa ko banze kwimenyekanisha ko baba barahuye n’abafite Coronavirus. Nibibahama ko babikoze nkana bazakurikiranwa n’inkiko.

Minisitiri w’ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye avuga ko uhisha ko afite ibimenyetso by’icyorezo cya COVID-19 cyangwa uhishira ubigaragaza aba akoze icyaha giteganywa kandi kigahanwa muri amwe mu mategeko.

Min Busingye avuga ko igituma guhishira ko runaka afite ibimenyetso bya COVID-19 biba icyaha ari uko bishyira ubuzima bw’abantu mu kaga ko gupfa.

Ati “Ni icyorezo gikomeye kandi cyandura vuba nk’uko mwabibonye. Ni icyorezo kica …Kutigaragaza rero cyangwa ugahishira ko runaka aherutse guhura n’uwo cyagaragayeho cyangwa agaragaza ibimenyetso bya kiriya cyorezo ni icyaha…”

Yavuze ko icyo Minisiteri y’ubutabera igamije atari uguhana ariko na none aburira ababikora ko bazakurikiranwa mu nkiko.

Ku ngingo y’uko abari basanzwe bafatwa bakurikiranyweho ibyaha runaka bagezwaga imbere y’ubutabera nyuma y’igihe runaka bazatinda kuhagezwa kubera gahunda ya Guma mu rugo, Minisitiri w’ubutabera Johnston Busingye yavuze ko byagombye kubera abantu umuburo bakirinda icyo aricyo cyose cyatuma bafatwa bakurikiranyweho icyaha runaka.

Ati “Icyo rwose nagira ngo nkivuge bacyumve kuko ubu iminsi yari iteganyijwe yo kugeza abantu mu nkiko ntiyakubahirizwa kubera iyo gahunda ya Guma mu rugo. Ni ugutegereza ikazavanwaho kuko turi mu bihe bidasanzwe kandi tuzabisobanurira umucamanza ko nta kundi byari bugende.”

Kugeza ubu abamaze gusanganwa ubwandu bwa COVID-19 mu Rwanda ni 118 barimo 18 bakize bamwe batashye mu minsi ishize mu gihe abandi 11 baza gutaha uyu munsi nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima.