Papa Francis yasabye abantu “kutaganzwa n’ubwoba” kubera icyorezo cya coronavirus, abasaba kuba “intumwa z’ubuzima mu gihe cy’urupfu”.
Uyu mukuru wa Kiliziya Gatolika ku isi yabivuze ejo ku wa gatandatu nimugoroba asoma misa y’igitaramo cy’umunsi mukuru wa Pasika, aho muri Basilica ya Mutagatifu Petero i Roma hari abantu mbarwa.
Abayoboke miliyari 1.3 ba Kiliziya Gatolika ku isi bashoboraga gukurikira iyo misa ubwo yabaga banyuze ku rubuga rwa internet.
Ingamba zo mu bihe bidasanzwe by’akato ziracyakurikizwa mu Butaliyani, bwashegeshwe n’iki cyorezo.
Giuseppe Conte, Minisitiri w’intebe w’Ubutaliyani, yashimagije Papa ku “gikorwa cyo gushyira mu gaciro” cye cyo kwizihiza Pasika nta mbaga y’abakristu ihari.
Abakristu mu bice bitandukanye byo ku isi bari kwizihiza Pasika, umunsi mukuru ukomeye cyane kurusha iyindi ku ngengabihe ya gikristu.
Bari kuwizihiza mu gihe mu bice bitandukanye byo ku isi hari gukurikizwa ibihe bidasanzwe by’akato, byatumye ababarirwa muri za miliyoni amagana baguma mu ngo.
Abapadiri benshi bari gutura igitambo cya misa ya Pasika nta mbaga y’abakristu iri mu kiliziya.
Papa Francis yibukije inkuru yo muri Bibiliya y’umugore wasanze imva ya Yezu yambaye ubusa kuri uyu munsi abakristu bemera ko yazutseho akava mu bapfuye.
Yagize ati “Cyo kimwe n’icyo gihe, hari ubwoba bw’ejo hazaza ndetse n’ibintu byose bizagomba kubakwa bundi bushya. Urwibutso rubabaje, icyizere kiyoyotse. Kuri bo, cyo kimwe no kuri twebwe, yari yo saha mbi cyane [mu buzima]”
Yongeyeho ati “Ntimugire ubwoba, ntumuganzwe n’ubwoba: ubu ni ubutumwa bw’icyizere. Nibwo twagenewe kuri uyu munsi”.
Iki gitambo cya misa cye, ubusanzwe kitabirwa n’ababarirwa mu bihumbi, kuri iyi nshuro cyitabiriwe gusa n’ababarirwa mu macumi.
Bimwe mu bisanzwe bikorwa muri iki gitaramo nabyo byirengagijwe, birimo nko gutanga isakaramentu rya batisimu.
Kuri iki cyumweru, Papa araza gutanga ubutumwa bwa Pasika, arabutanga mu muhezo nta mukristu uhari imbona nkubone.
Ubusanzwe, ubutumwa nk’ubwo ubundi yabutangaga ari imbere y’imbaga y’abakristu mu rubuga rwitiriwe Mutagatifu Petero i Roma.