Plan International Rwanda yiyemeje kuba hafi Abanyarwanda mu bihe by’icyorezo cya Covid-19

Umuryango Plan International Rwanda uravuga ko uhangayikishijwe n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 rikomeje kuzamuka yaba mu Rwanda no ku Isi yose, bitewe n’uko gishobora kuzasiga iheruheru abaturage babarirwa muri miliyoni, by’umwihariko abagore n’abakobwa badafite ibikenerwa by’ibanze mu buzima nk’ibiribwa, amazi meza, ibikoresho by’isuku n’ubuvuzi.

Ni muri urwo rwego uyu muryango watanze inkunga y’ibiribwa ibarirwa mu mafaranga y’u Rwanda 23.780.000 azunganira ibikorwa bya Guverinoma y’u Rwanda byo kugoboka abashyizwe mu kaga n’icyorezo cya Covid-19.

Iyi nkunga yashyikirijwe Ikigega cy’Igihugu cyo guhunika kuri uyu wa Kabiri tariki  14 Mata 2020.

Umuryango Plan International ukorera mu Rwanda kuva mu mwaka wa 2007 kandi  uvuga ko watanze Miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda mu bikorwa by’ubukanguramba no kuzamura imyumvire y’abaturage ku cyorezo cya Covid-19 biciye mu itangazamakuru.

Ni ibikorwa Plan International Rwanda ivuga ko izakomeza gufatanya na Minisiteri y’ubuzima ndetse na SFH Rwanda.

Umuyobozi wa Plan International mu Rwanda Bwana William MUTERO yavuze ko ubufasha bw’uyu muryango buzanakomeza kwibanda cyane ku bukanguramba no guha abaturage amakuru arebana n’ubuzima.

Yagize ati “Ibikorwa byacu bizibanda cyane ku bukangurambaga no gutanga amakuru y’ubuzima, tuzatanga ibikoresho bituma abaturage bagera kuri ayo makuru. Tuzanatanga ibikoresho by’isuku ku bari n’abategarugori kandi dukore ibishoboka byose ngo uburenganzira bwabo n’ibyo bakeneye babibone.”

Mu gushyira mu bikorwa iyo gahunda uyu muryango ugaragaza ko uzashyikiriza ibikoresho by’isuku abagore n’abakobwa n’indangururamajwi zizwi nka ‘Megaphone’, izi ndangurura majwi zikaba zifite agaciro ka 1 800 000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ibi bikoresho bikazakwirakwizwa mu turere twa Bugesera, Gatsibo na Nyaruguru ndetse no mu nkambi z’impunzi zose uko ari 6.

Umuyobozi wa Plan International mu Rwanda William MUTERO yavuze ko ibyo bikorwa ari ibigize icyiciro cya mbere cy’ubufasha uwo muryango uteganya gutanga.

Ati “Iki ni icyiciro cya mbere cy’ubwunganizi bwacu, tuzakomeza gukurikirana aho ibintu byerekeza ndetse n’amabwiriza ya guverinoma mu guhanda n’icyorezo cya Covid-19.”

Inkunga y’icyiciro cya mbere ya Plan International ibarirwa mu ngengo y’imari ya miliyoni 84.580. 000 z’amafaranga y’u Rwanda.

Plan International ikorera mu turere 14 mu Rwanda  no mu nkambi zose esheshatu ziri mu gihugu.