Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite uyu munsi yemeje burundu amasezerano y’Inguzanyo ya Miliyoni 13,1€ (Angana na Miliyaridi 13 Frw) hagati ya Guverinoma y’u Rwanda n’ikigega Mpuzamahanga cy’Amajyambere (International Development Association ). Aya mafaranga azifashishwa mu guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19.
Inteko rusange y’Umutwe w’Abadepite yemeje burundu aya masezerano kuri uyu wa Gatanu tariki ya 17 Mata 2020 ubwo yamaraga guhabwa ibisobanuro mu magambo na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana.
Dr Uzziel Ndagijimana yavuze ko uyu mushinga ugizwe n’ibice bine ari byo gupima, kwemeza abanduye no gushakisha abahuye na bo; ingamba z’ubuvuzi bw’abantu n’ubushobozi bwo kwita ku barwayi; imicungire y’ishyirwa mu bikorwa ry’umushinga, ubugenzuzi n’isuzumabikorwa ndetse n’igice cy’ibikorwa byihutirwa.
Yavuze ko harimo igice kizifashishwa mu gukumira, gupima no guhangana n’ingaruka zakomoka kuri COVID-19, no kongerera ubushobozi inzego z’Igihugu mu rwego rwo kuzitegurira kurengera ubuzima bw’abantu.
Dr Uzziel Ndagijimana avuga ko izi miliyoni z’amayero y’inguzanyo azishyurwa ku gipimo cy’inyungu ya 0,75% mu gihe cy’imyaka mirongo itatu n’ibiri (32), itangira kubarwa nyuma y’imyaka itandatu (6).
Mu ntangiro z’uku kwezi kandi Ikigega Mpuzamahanga k’Imari (IMF) cyahaye Guverinoma y’u Rwanda inguzanyo ya miliyoni 109.4$ yo guhangana n’iki cyorezo cyugarije Isi.