Coronavirus: Abanyarwanda basabwe kuguma mu ngo kugeza Tariki 30 Mata 2020.

Inama y’abaminitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu yemeje ingamba zo gukumira icyorezo cya Coronavirus, abanyarwanda bazakomeza kuzikurikiza kugeza Tariki ya 30 Mata 2020.

Iyi nama yabaye hifashijwe ikoranabuhanga, yari iyobowe na Perezida Paul Kagame. Ikaba yari igamije kwiga ku Cyorezo cya Covid-19, ishimangira ko ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zo gukomeza kukirwanya ngo kidakwirakwira mu Gihugu.

Perezida Kagame wayoboye iyi nama yashimiye Abanyarwanda ubufatanye bagaragaje mu kurwanya iki cyorezo, abasaba gukomeza gukurikiza amabwiriza yashyizweho mu gukumira ikwirakwira ryacyo.

Yashimiye kandi abafatanyabikorwa batandukanye ku nkunga yabo bagiye batera u Rwanda muri ibi bihe, n’ubufatanye bw’ibihugu bya Afurika n’Isi yose mu kurwanya iki cyorezo.

Iyi nama y’Abaminisitiri yo kuri uyu wa Gatanu kandi yashimye ibikorwa bigamije kugabanya izahara ry’ubukungu rishobora guterwa n’iki cyorezo ndetse n’ingamba zo gukomeza gufasha abanyarwanda babuze amikoro kubera ingaruka zacyo, isaba kurushaho kongera ingufu n’ubufatanye kugira ngo bigerweho.