Covid-19 itumye inama ya CHOGM yari kuzabera mu Rwanda isubikwa

Ubunyamabanga bw’umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza ‘Commonwealth’ bwatangaje ko inama y’Abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango izwi nka CHOGM yari kuzabera mu Rwanda tariki ya 22- 27 Kamena uyu mwaka yasubitswe kubera icyorezo cya covid-19 giterwa na coronavirus.

Mu itangazo ubunyamabanga bw’uyu muryango bwashyize ahagaragara bwavuze ko itariki iyi nama ya CHOGM yari igiye kuba ku nshuro ya 26 n’ibikorwa bifitanye isano nayo izatangazwa ikindi gihe.

Iki cyemezo cyafashwe hashingiwe ku masezerano y’ubwumvikane yo mu 2005 ashyiraho ubunyamabanga bwa ”Commonwealth hamwe n’igitabo cya tekiniki cya CHOGM, kimwe n’ibibanziriza.

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, agaragaza ko mu mezi ari imbere uyu muryango uzibanda cyane ku bikorwa byo kurwanya cyorezo cya coronavirus.

Ati “Mu mezi ari imbere, ibihugu byose bigize Umuryango wa Commonwealth bizibanda cyane ku kurwanya Covid-19 n’ingaruka zabyo mu mibereho n’ubukungu ku baturage bacu. Ibigega byimbitse by’umuryango wacu by’ubufatanye n’ubuhanga bizaba ibikoresho by’ingirakamaro mu gihe dukorana ku Isi yose kugira ngo hatagira igihugu gisigara inyuma. Dutegereje kuzakira umuryango wa Commonwealth i Kigali kuri CHOGM icyorezo kimaze gutsindwa. ”

Umunyamabanga mukuru wa Commonwealth, Rt. Hon. Patricia Scotland QC we avuga ko icyorezo cya cronavirus kibasiye Isi cyahinduye byinshi kubura ubuzima nddetse no guhungabana ku bukungu.

Yagize ati: “Icyorezo cya COVID-19 cyahinduye inzira y’amateka yacu ya none. Ubuzima bwatakaye, ubukungu buragabanuka, kandi imibereho yarahungabanye. Biragoye guteganya uko ibihe biri imbere bizaba bimeze. Tugomba kuzirikana ingaruka amanama manini agira kuri buri wese. Ibihe by’ubu bisaba ibyemezo by’Intwari. Duhagaze hamwe n’u Rwanda, kandi turashimira ibihugu byose bigize uyu muryango, cyane cyane Ubwongereza nk’Umuyobozi wacu mukuru, bitanze cyane, kubera inkunga n’ubwitange bagaragaje muri ibi bihe bigoye. Nanjye ntegerezanyije amatsiko kuzongera guhura n’umuryango wa Commonwealth, imbonankubone, mu gihugu cyiza cy’u Rwanda.”

Byari biteganyijwe ko ibikorwa bikomeye bya CHOGM bizabera muri Kigali Convention Centre na Intare Conference Arena i Rusororo, ariko izindi nama zari kuzabera muri Kigali Conference and Exhibition Village hazwi nka Camp Kigali, Kigali Serena Hotel na Ubumwe Grande Hotel.

Inama ya CHOGM yari kuzabera mu Rwanda muri Kamena 2020, hagati ya tariki 22-27, yari yitezwemo amasezerano y’ubucuruzi ya miliyoni $700.

Aya masezerano arimo ayo mu rwego rw’ubwubatsi, ibijyanye n’imikino n’imyidagaduro n’ibindi.

CHOGM ni inama yitabirwa n’abantu bari hagati ya 5000 na 8000. Kuyakira bisaba ko igihugu cyerekana ubushake hakabaho kureba ko igihugu gifite ubushobozi. Mu kureba ubwo bushobozi harebwa ibintu bitandukanye, birimo aho inama izakirirwa, indege zigana aho hantu, uko bantu babona Visa, umutekano, imiyoborere n’ibindi.

Inama ya CHOGM yari kuzaba igizwe n’ibiganiro bitandukanye birimo ibireba urubyiruko, abikorera, abagore, imiryango itari iya leta n’iby’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma.