U Bushinwa bwahaye u Rwanda ibikoresho by’ubuvuzi mu guhangana na Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima yakiriye inkunga y’ibikoresho by’ubuvuzi  yatanzwe na Guverinoma y’u Bushinwa yo gufasha u Rwanda guhangana n’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus kuri iki Cyumweru tariki ya 26 Mata 2020.

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Daniel NGAMIJE yagaragaje ko iyo nkunga irimo ibikoresho birinda mu maso biragera ku 2,000, udupfukamunwa 10,000, imyambaro irinda abaganga 2000, udukoresho dupima umuriro 500, amataratara akoreshwa mu buvuzi 2000, imiguru 10,000 y’inkweto ndetse n’uturintantoki byagenewe abaganga.

Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda yavuze ko inkunga yahawe Minisiteri y’Ubuzima ari ikiciro cya mbere, na ho icya kabiri kikazaba ari cyo kinini kigizwe n’imyambaro yagenewe abaganga 5,000, udupfukamunwa dukoreshwa mu buvuzi 10,000, udupfukamunwa dusanzwe 100,000, ibikoresho birinda amaso 3,000 n’ibindi byinshi.

Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda Rao Hongwei, yavuze ko inkunga bageneye u Rwanda ishimangira umubano mwiza n’ubufatanye bwa Leta y’u Rwanda n’iy u Bushinwa bifitanye, by’umwihariko muri ibi bihe bidasanzwe.

Yagize ati “Ndahamya ko ibi bikoresho bizagira uruhare rukomeye  mu guhangana n’iki cyorezo mu Rwanda. U Bushinwa ntibuzibagirwa ubufatanye bw’u Rwanda mu bihe bwari buhanganye na virusi. Perezida wa Repubulika Paul Kagame n’Umunyamabanga Mukuru wa RPF boherereje Leta y’u Bushinwa n’Ishyaka ry’Abakominisiti ririku butegetsi, amabaruwa ashimagira ko bifatanyije na twe mu rugamba twarimo.”

Ambasaderi Rao yakomeje ashimira Abanyarwanda uburyo bashyize mu bikorwa ingamba zikomeye zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Ati “Twabonye abantu benshi basezererwa mu bitaro, ndetse kugeza ubu nta muntu urabikwa ko yapfuye. Ibyagezweho byose bikwiye kubahwa kandi tukanabibashimira. Nk’uko Nyakubahwa Perezida Paul Kagame yabivuze, intego nyamukuru igomba kuba ubufatanye mpuzamahanga mu kurwanya COVID-19. Icyo tugendereye twese ni ubuzima buzira umuze, kandi ni cyo kigomba kuyobora ingufu zose dushyira mu kubaka imibereho ya muntu.”

Yongeyeho ko ibihugu byose bikwiye guhitamo ubufatanye muri ibi bihe bitoroshye, bigahitamo kumva ibintu kimwe no gukorera hamwe aho guhitamo amacakubiri,  kwiyemeza no kuzuza inshigano aho kuzihunga no kudatezuka mu mikoranire myiza.

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda igaragaza ko mu Rwanda hamaze gutahurwa abarwaye COVID-19  bagera ku183 barimo 88 bakize na 95 bakirimo kwitabwaho n’abaganga.

Mu Bushinwa, imibare yerekana ko abatahuweho COVID-19 bageze ku 82,827 barimo 77,394 bakize, ndetse na 4,632 bahitanywe na yo. Kugeza ubu u Bushinwa bwagabanyije ku buryo bufatika umubare w’abandura ku munnsi, ku buryo ubu abasigaye bakirimo kwitabwaho n’abaganga ari 801 barimo 51 gusa barembye.