Gen.Nyamvumba ntakiri Minisitiri w’umutekano

Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yirukanye Gen Patrick Nyamvumba wari Minisitiri w’Umutekano mu Gihugu kubera iperereza riri kumukorwaho.

Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe rivuga ko Perezida Paul KAGAME yirukanye Gen Nyamvumba muri Guverinoma kubera amakosa ajyanye n’inshingano agikorwaho iperereza.

Iri tangazo rinagaragaza ko Gen. Nyamvumba agomba gusubira ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda mu gihe hategerejwe ikindi cyemezo.

Gen Patrick Nyamvumba yari amaze amezi atanu agizwe Minisitiri w’Umutekano. Iyi minisiteri yasubijweho nyuma y’imyaka itatu isheshwe.

Ku wa 4 Ukwakira 2016 ni bwo Perezida Kagame yashyizeho Guverinoma nshya, aho inshingano n’ububasha bya Minisiteri y’Umutekano byimuriwe muri Ministeri y’Ubutabera.

Ubwo yatangizaga Umwiherero wa 17 w’abayobozi bakuru b’igihugu ku wa 16 Gashyantare 2020 mu Kigo cy’Imyitozo cya Gisirikare i Gabiro, Perezida Kagame yavuze ku bwegure bw’Abanyamabanga ba leta, Evode Uwizeyimana na Dr Munyakazi Isaac n’uwari Minisitiri w’Ubuzima Dr Diane Gashumba.

Yavuze ko “Iyo umwiherero tuwutangira ku wa Kabiri, haba havuyemo abandi nka batatu.”

Perezida Kagame yavuze ko hari ikibazo kigaragaramo Dr Diane Gashumba cy’amavuriro, kinareba Minisitiri w’Ingabo, Maj Gen Albert Murasira na Minisitiri w’Umutekano, Gen Nyamvumba Patrick.