Guma murugo yari iy’ubukene no kwitekerezaho, umunsi wa mbere nta bakiriya bahari (ibyaranze ibyo bihe byombi ku baturage bakorera mu mujyi rwa gati)

Mu gihe u Rwanda n’Isi yose muri rusange biri mu rugamba rwo guhangana n’icyorezo cya Covid-19, hari ubuzima bwaranze abaturage muri gahunda ya guma mu rugo yashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda nk’imwe murizo ngamba.

Muri iyi nkuru ndende Yvette UMUTESI aratwereka ko ubuzima bwari bwifashe, mu gihe cyo kuguma mu rugo na nyuma y’uko ingamba zorohejwe.

Mu mujyi ahazwi nka Nyarugenge ni hamwe mu haboneka urujya n’uruza rw’abantu benshi batandukanye baba bagiye kwaka serivise zitandukanye, abagiye mu mirimo y’ubucuruzi, imirimo ya Leta n’ibindi.

Ibi ariko byaje gukomwa mu nkokora n’icyorezo cya covid-19 cyageze mu Rwanda gituma Guverinoma ifata ingamba zo guhagarika ibikorwa byose bihuza abantu benshi, abantu baguma murugo.

Kuba urujya n’uruza rwaragabanutse mu mujyi wa Kigali by’umwihariko mu mujyi  rwagati ahamenyerewe nko kwa Rubangura, byahinduye byinshi.

Ubusanzwe aha hantu hasanzwe ari hamwe muhahurira abantu benshi muri uyu mujyi, ibinyabiziga byinshi, amazu y’ubucuruzi akinguye urunyuranyurane rw’abahajyendaga, bajya muri servise zitandukanye, hari byinshi byahindutse.

Ubwo Guverinoma y’u Rwanda yafataga umwanzuro wa guma murugo abanyarwanda bamazemo iminsi irenga 40 hari abibazaga niba abanyarwanda bazubahiriza aya mabwiriza,nuko ubuzima buzaba buhagaze.

Abantu birumvikana ko atari benshi, Jacques BIZIMANA uyu muturage turahamusanze aratuganirira.

Yagize ati “Hano murabizi hari urujya n’uruza rw’abantu benshi, banyuranyuranamo, ariko ubu reba nta bantu bahari. Rero guma murugo twarayubahirije nibyo ariko twarakennye, kuko nkanjye naryaga ari uko nakoze, ndi umukanishi, ubu urumva ntibyoroshye. twarakennye sinzi ko tuzongera kubaho nka mbere.

Uyu kimwe n’abandi bavuga ko  gahunda ya guma murugo itari yoroshye ariko bayigiyemo ibintu bitandukanye kandi abanyarwanda bagerageje kubahiriza amabwiriza yari yashyizweho.

Gusa aba baturage bavuga ko iyi gahunda yabakururiye imibereho itari myiza cyane ko byaje bitunguranye.

Umwe yagize ati “Nkanjye nambikaga abageni, ubu ntabukwe bukibaho urumva ntako meze, ntaho nakura amafaranga, gusa twize kwizigamira kuko tutaba tuzi igihe ibihe bikomeye bizazira.”

Undi yunzemo ati “Biragoye kubaho muri ibi bihe bya guma murugo abantu twaryaga aruko twakoze, naba n’abakorera umushahara w’ukwezi nubwo nabo hari abatagihembwa, ariko ku bantu twakoraga ku munsi kubaho byaratugoye cyane nubwo no kwirinda bikwiye kandi aringombwa.”

Callixte KABANO, umuturage ukorera hafi y’isoko rya Nyarugenge aravuga ko abantu byagaragaye ko bubahirije amabwiriza ya guma murugo.

Yagize ati “Hano hari abantu benshi kuko hari isoko ry’ibiribwa, hari ababa bategereje ko babatwaza ibyo bahashye n’abandi baba bava cyangwa bajya guhaha.”

Hari ibyakozwe muri gahunda ya guma murugo abanyarwanda bamazemo iminsi  irenga 40, nk’imwe mu ngamba Guverinoma y’u Rwanda yafashe mu guhangana n’icyorezo cya coronavirus.

Hari ibyahindutse, hari ingaruka zagiye zigaragara ku baturage zirimo ubukene, gutakaza, imirimo n’ibindi.

Gusa Guverinoma yagaragaje ko ubu buryo bwatumye iki cyorezo kidakomeza gukwirakwira cyane, bityo n’abanduye kuko ari umubare muto babona uko bitabwaho bamwe barakira bagataha, hakumirwa imfu ziturutse kuri iki cyorezo, n’abakirwaye baracyakomeza kwitabwaho.

Ibi byatumye inama y’Abaminisitiri  idasanzwe yateranye kuya 30 Mata 2020, yemeza ko ku itariki ya 04 Gicurasi  uyu mwaka, hari servise zimwe na zimwe zikomerewe zikongera gukora.

Ku munsi wa mbere abantu bavuye muri guma murugo

Mu mujyi rwagati nyuma yaho abaturage bakomorewe kujya muri serivise zitandukanye, urujya n’uruza rurahari mu bice rwari rusanzwemo nko kwa kwa Makuza ahazwi nka ‘Car free zone’, ku iposita, ku isoko rya Nyarugenge n’ahandi.

Muri Car free zone abantu ni bacye ariko siko bimeze n’ahandi.

Ahazwi nko ku Iposita abantu ni benshi baregeranye ibwirizwa ryo gushyiramo metero hagati y’umuntu n’undi ntiryubahirijwe.

Aha harasabwa kongera kwibutsa abantu ko nubwo abantu basubiye mu mirimo ariko bagomba kubahiriza amabwiriza yo kwirinda.

Abaturage rero hari uko babibona ku munsi wa mbere abantu bavuye muri guma murugo bakaba bavuga ko bitoroshye, ari ugutangira  ubuzima bushya.

Abo twaganiriye benshi b’abacuruzi hano mu mujyi wa Nyarugenge bagaragaza akanyamuneza ko kuba bongeye kugaruka mu kazi bitanga icyizere cyo kongera gusubira mubuzima busanzwe, ariko abandi ntibacyeye ku maso kuko amasaha ashize bafunguye batarabona abakiriya.

Umwe yagize ati “Nsanzwe ndi umucuruzi w’imyenda ubu ndagiye ntangire akazi nubwo ntekereza ko bigoye kubona abakiriya, gusa  ngiye kureba uko imyenda nasize imeze nkore n’isuku ubwo dutegereze abakiriya. Nubwo dusubiye mukazi kwirinda turabikomeza, twambara agapfukamunwa nk’uko nkambaye, duhana n’intera ndetse dukaraba intoki, kuko tutabikoze gutyo twakongera tugasubira muri gahunda ya guma murugo kandi yari itumye tubaho nabi.”

Adelphine NIYONKURU yunzemo ati “Twafunguye ndimo gucuruza inkweto n’amasakoshi ariko kuva mugitondo sindabona n’umukiriya n’umwe,ntabwo byoroshye gucuruza. Ndabona bitaraza neza kuko abantu barimo kugura ibiribwa gusa, naho abacuruza ibindi biragoye kubona abakiriya. Leta ikwiye kudufasha aya mezi twahuyemo n’iki cyorezo ikadusonera ku misoro kuko yabaye ay’ibihombo gusa.”

Aba baturage baragaragaza ko kongera kubaho nka mbere bigoye ariko bakizera ko kubufatanye n’inzego zitandukanye ubuzima buzajyenda bugaruka nka mbere iki cyorezo kitaragera mu Rwanda.

Nubwo  abaturage bishimiye ko byibuze hari imirimo yakomorewe, harasabwa gukomeza kwigisha no kugenzura ko ingamba zihari zirimo kubahirizwa kuko haraho byagaragaye ko bitarimo kubahirizwa nko gushyira metero hagati y’umuntu n’undi.

Kugeza ubu hari aho usanga abantu bajyenda batambaye udupfukamunwa, ikindi no mu bacuruzi bakabyubahiriza kuburyo ntawakwandura arimo kugura cyangwa kugurisha.

Guverinoma y’u Rwanda isaba ko nubwo hari abemerewe kujyenda ariko bakwiye kubahiriza amasaha yashyizweho ntarengwa yo kuba bageze mu ngo zabo.

Abantu bakwiye kuba bahagaritse ingendo kuva saa mbiri z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe za mugitondo.