Ubuhamya bwa Yanga uzwi mu gusobanura filime, Imana yakijije Cancer bwababaje benshi

Yanga wamenyekanye mu mwuga wo gusobanura filimi mu Kinyarwanda (agasobanuye) amazina ye ni Nkusi Tom. Ubu yamaze kuba umurokore ndetse ngo yiteguye gutangira kubwiriza ijambo ry’Imana nyuma y’uko Imana imukoreye igitangaza cyo gukira indwara ya Cancer nk’uko abivuga.

Yanga ni we watangije filime zisobanuye mu Rwanda ziswe Agasobanuye

Younger (Yanga) yamamaye mu gusobanura filimi zari zigezweho hagati y’umwaka wa 2000 kugera muri 2013, umwuga we umuhesha amafaranga menshi nk’uko na we yakunze kubivuga mu biganiro yagiranaga n’itangazamakuru.

Amaze guhagarika uyu mwuga, yagiye mu bindi bikorwa bitandukanye bimwinjiriza amafaranga, asa n’ubuze burundu muri uyu mwuga aranawusezera burundu.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, yavuze inkuru ndende y’uburwayi bwamufashe atazi ubwo aribwo, abanza kugira ngo ni ukurwara mu nda bisanzwe, ajya kwa muganga bamubwira ko afite ikibazo cya acide nyinshi mu mu gifu, ariko imiti bamuhaye ntigire icyo imumarira.

Yakomeje kwivuza, nyuma yo kwipimisha ahantu hatandukanye bamubwira ko yarwaye Cancer yo mu nda, kandi ko ishobora kumuhitana ativuje neza, ahita afata inzira ajya kwivuriza muri Afurika y’Epfo aho umugore we w’umuzungu akorera.

Muri iki kiganiro, Yanga yasobanuye uburyo akigera muri Afrika y’Epfo yashyizwe ku miti ikomeye mbere y’uko abagwa, akomeza kuribwa ari nako atakaza ibiro buri munsi, kugeza ubwo yavuye ku biro birenga 90 agera ku biro 74, na we atangira kwiheba abona ko agiye gupfa.

Yagize ati “Nararwaye ndaremba bambwira ko Cancer yanjye igeze ku rwego rwa kane, ntangira kwiheba numva ko mpfuye birangiye. Abaganga bakajya bankomeza ariko mbibona ko ari ukwanga kunkura umutima, byari bikomeye.”

Icyakora ngo mu gihe yarimo yivuriza muri iki gihugu ahagana mu mpera z’umwaka wa 2019, ngo yaje kwigira inama yo gutangira gusenga, ndetse ngo anategura gahunda yo kuzabonana n’aba Pasteri bakomeye barimo na TB Joshua w’umunya-Nigeria.

Ngo yumvaga naramuka agize amahirwe akabonana n’umwe mu ba Pasiteri bazwiho gukora ibitangaza azamukoraho agahita akira.

Yagarutse mu Rwanda muri Gashyantare 2020, aje gushaka Visa no gutega indege izamujyana muri Nigeria gushaka TB Joshua ngo azamusengere.

Nyamara mu gihe yiteguraga kugenda, ngo mu buryo bw’inzozi yarose umupasiteri wo muri Uganda arimo amukiza, anamuha ububasha bwo kuba umukozi w’Imana, bituma abyuka atega indege ajya muri Uganda kureba uwo mu Pasteri.

Bakibonana, uyu mupasiteri ngo yakoze kuri Yanga aramubwira ngo “Urakize igendere.”

Aya magambo ngo Yanga yanze kuyemera nk’aho akize, ariko asubiye kwisuzumisha muri Afrika y’Epfo aho yari asanzwe yivuriza, umuganga amubwira ko nta Cancer akibona mu mubiri yipimisha hose asanga Cancer yarakize burundu.

Yaragize ati “Umuganga wansuzumye bwa kabiri, yari afite Raporo y’umuganga wansuzumye bwa mbere. Yantumyeho ngo nze ampe ibisubizo bya Kabiri, arambwira ngo ‘ibi sinigeze mbibona’. Bose barumiwe ukuntu umuntu yakira Cancer iri ku rwego rwa kane.”

Guhera ubwo, ubu Yanga yiyemeje kuba umurokore unabwiriza ubutumwa, naho ibyo gusobanura filimi ngo ntanashaka kubyibuka kuko ari ibintu yakoze mu gihe cyabyo ubu akaba agiye kujya mu byo gukorera Imana.

Yanga ni umugabo wakunzwe n’abatari bake igiye yari ayoboye ibyerekeranye no gusobanura Filimi mu myaka irenga 10 yamaze akora aka kazi.