Abacuruza serivisi z’ubukwe barasaba leta kuborohereza ku misoro

Bamwe mubacuruza serivisi z’ubukwe barasaba Leta kubasonera imisoro yo muri ibi bihe kuko batarimo gukora kuko ubukwe nk’isoko rinini bakurugamo amafaranga butarakomorerwa.

Ubwo abanyamakuru ba Flash FM/TV bageraga mu isoko rya Nyarugenge muri tumwe mu duce dutanga serivisi z’ubukwe, twasanze amwe mu maduka akodesha imyenda y’abageni afunze gusa hari abari bafunguye ariko ni bake.

Aba baravuga ko nubwo bari mu maduka yabo nta mafaranga bari kubona, ubukwe nk’isoko rinini bakuramo amafaranga bwarahagaze .

Uwitwa Henriette UWIRINGIYIMANA ati “Ibirori bidasohotse cyangwa se batabifunguye twebwe ntakwinjiza twaba dufite kuko twambika abageni, abagiye mu birori bitandukanye , abagiye kwerekanwa mu nsengero, ni ukuvuga ngo insengero zidafunguwe, ibirori bigafungurwa, urumva twebwe twatangira gukora neza. Naho ubu ntabwo nagutangariza ngo turimo gukora.”

Undi witwa Sundeline KARAMAGA aragira ati “ Dusa naho twicaye mu maduka ariko ntacyo turimo gukoramo , kuko niba abukwe bufunze, mu maduka ntacyo turimo gukoramo. Ni ugufungura tugahungura imyenda yacu kugira ngo igire isuku, nta kindi dutegereje igihe bazadufungurira tugakomeza imikorere.”

Baravuga ko mu mezi abiri ashize kugeza magingo aya nta mafaranga bigeze babona, ndetse nta kizere cyo kongera gukora vuba kuko leta y’ u Rwanda ntacyo irizeza kugufungura ibirori.

Baracyari mu mayobera y’uburyo bazabonamo umusoro. Bagasaba leta ko yaborohereza.

 Henriette UWIRINGIYIMANA yagize ati “  Ntabwo aka kanya twahita tubona amafaranga yo guhita dusora ubwo rero niyo mpamvu twasaba leta yacu ko yadufasha ikaduha igihe tukabanza kugira icyo twabona kugira ngo dusore, ntaho ubundi yadusonera muri ibi bihe tutigeze dukora”.

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi iherutse gusohora itangazo rivuga ko abasora bose bagomba kubara avansi y’umusoro ku nyungu z’ibigo n’uw’abantu ku giti cyabo bizashingira ku byacurujwe uyu mwaka .

Ibi birashimangirwa na Komiseri w’Imisoro y’Imbere mu gihugu Aimable KAYIGI ,mu kigo cy’Igihiugu cy’Imisoro n’Amahoro aha agaragaza ko biteguye kugena uko bizakorwa.

Ati “  Igihembwe cy’umusoro ku nyungu y’igihembwe cy’ukwezi gutaha kwa Gatandatu uzishyurwa ariko hashingiwe ku byacurujwe muri uyu mwaka. Ubundi itegeko ryateganyaga ko usora wese uwakoze inyungu yishyura kimwe cya kane cy’umusoro wose yagombaga kwishyura mu mwaka ariko leta izirikana y’uko hari abagize ibibazo muri uyu mwaka”.

Kugeza ubu Leta y’u Rwanda ntacyo iratangaza kubijyanye no gufungura ubukwe.

Ubukwe bwemewe ni ugusezerana mu murenge kandi nabwo hakitabira abantu batarenze 15.

Imihango yo kwiyakira nayo irabujijwe.

Ibi byose byakozwe hagamije kurinda abanyarwanda ikwirakwira cy’icyorezo cya Coronavirus

NTAMBARA Garleon