Ladislas Ntaganzwa akatiwe gufungwa burundu

Ladislas NTAGANZWA ahamwe n’icyaha cya Jenoside no gusambanya abagore  kugahato nk’icyaha kibasiye inyoko muntu, ahawe igihano cyo gufungwa burundu, abihamijwe n’urukiko rukuru rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka ruri i Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Gicurasi 2020.

Urukiko kandi rumuhanaguye icyaha cyo kwica no gushishikariza abantu kwica Abatutsi.

Ntaganzwa yabajijwe niba ntacyo yongeraho kumyanzuro y’urukiko mu ijambo rimwe ati “Ntacyo”.

Me Alexis MUSONERA wunganira Ntaganzwa yongeyeho ko azajurira

Ntaganzwa w’imyaka 58 y’amavuko yahoze ari Burugumesitiri muri Komini Nyakizu muri Purefegitura ya Butare ubu ni mu Karere ka Nyaruguru, ashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994.

Ntaganzwa yari ku rutonde rumwe n’abandi ba ruharwa muri Jenoside nka Kabuga Felicien nawe uherutse gufatirwa mu Bufaransa, bose bari mu bashakishwaga na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse yari yarashyizeho igihembo cya miliyoni 5$ kuwagaragaza aho baherereye.

Ntanganzwa yafatiwe mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo muri 2015, agezwa mu Rwanda ku itariki ya 20  Werurwe 2016 azanywe n’abakozi b’Umuryango w’Abibumbye.