Coronavirus yagaragaye mu bamotari babiri b’i Kigali

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima, RBC, Dr Nsanzimana Sabin, yavuze ko mu barwayi bashya ba Coronavirus bagaragaye mu Mujyi wa Kigali harimo n’abamotari babiri, ibintu yavuze ko biteye inkeke mu buryo bwo kurwanya iki cyorezo.

Kuri iki Cyumweru Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko habonetse abarwayi bashya 26 banduye Coronavirus, barimo 18 bagaragaye i Rusizi, babiri bo ku Rusumo na batandatu b’i Kigali, harimo n’abapimwe mu baturage aho batuye.

Mu kiganiro na RBA, Dr Nsanzimana yavuze ko mu barwayi bashya, batandatu bagaragaye muri Kigali harimo abo mu turere twa Kicukiro na Nyarugenge.

Yakomeje ati “Muri abo barwayi batandatu harimo ndetse babiri bakora umurimo wo gutwara abagenzi kuri za moto, ari nabo navuga ko bahangayikishije cyane kuko ni icyiciro cyafunguriwe imirimo nyuma y’ibindi byiciro byose, ku buryo rero biduhangayikishije mu buryo bwo kuvuga ngo za moto turi kugendaho tugomba kwitwararika cyane, kugira ngo bitaba ikiraro cyo gukwirakwiza Coronavirus.”

“Abandi bane ni abafite aho bahuriye n’umuntu wari waragaragaye mu minsi yashize, bakaba n’ubundi bari basanzwe bari gukurikiranwa, mu kureba niba bataragize ubwo burwayi.”

Dr Nsanzimana yavuze ko hari abandi barwayi baheruka kugaragara muri Kigali kandi bafitanye isano n’uburwayi bwagaragaye mu Karere ka Rusizi, ku buryo abashya babonetse batatunguranye.

Ati “Gusa aba babiri nk’uko nari mbikomojeho batwara za moto, bakaba bagaragaye mu buryo bwo gupima bwari bumaze iminsi igera kuri itanu dupima abatwara za moto mu mujyi wa Kigali mu buryo busa no gutomboza, ariko dupima abantu benshi tureba niba iki cyorezo kidakwirakwira.”

“Aha rero byaba hakiri kare ngo umuntu ngo amenye ngo ese aba bamotari babiri uburwayi babuvanye he, ese baba bafite aho bahuriye n’aba bane, niko kazi itsinda ribishinzwe ryatangiye kuko bagaragaye ku munsi w’ejo hashize, turaza rero kumenya amakuru arambuye.”

Yavuze ko abantu bagenda kuri za moto n’abakora indi mirimo yose bagomba gukurikiza amabwiriza, kuko ntumenya ugutwaye, ntumenya uwo muhagararanye cyangwa uwo mwicaranye niba ataba afite ubwo buwayi atabizi, cyane ko abenshi nta n’ibimenyetso bari kugaragaza.

Ati “Amakuru arambuye turagenda tuyamenya, ndetse uko dupima abantu benshi mu Mujyi wa Kigali ndetse n’ahandi dushobora kubona n’abandi barwayi tutari tuzi, hanyuma hagatangira akazi ko kumenya ngo baba barahuriye he n’ubu burwayi.”

I Rusizi uburwayi buracyiyongera

Mu barwayi 18 bagaragaye mu karere ka Rusizi, batatu ni abanyarwanda bari batahutse binjiriye muri ako karere, bari bamaze iminsi bakurikiranwa aho bashyizwe hihariye. Bane muri bo ni ababana n’umwe wari wagaragayeho Coronavirus mu minsi ishize naho 11 ni abapimwe ahantu byagaragaye ko hibasiwe.

Yakomeje ati “Mu by’ukuri haracyari kare ngo tuvuge ko icyorezo mu karere ka Rusizi kiri kugabanuka, abaturage bo mu karere ka Rusizi ndetse no mu nkengero zaho barasabwa kubahiriza inama bagirwa kuko hari bamwe muri bo twabonaga ko batazikurikiza uko bikwiriye, abaturage baragerageza gusurana ndetse ugasanga bamwe barashaka kva muri aka karere bajya n’ahandi.”

Ahandi hagaragara ubwandu ni ku Rusumo mu karere ka Kirehe, ariko ho abasangwamo iyi ndwara ni abinjira mu gihugu batwaye imodoka zambukiranya imipaka n’abo baba bari kumwe, ku buryo bo kubakurikirana byoroshye.

Dr Nsanzimana avuga ko bitandukanye n’ibirimo kugaragara muri Rusizi kuko ngo ho usanga n’umuntu utarigeze akora ingendo nk’umuturage “wari utuye ahantu runaka muri aka karere yarahuye n’ubwo burwayi ndetse bitari binazwi.”

Ni ukwitegura kubana na Coronavirus

Dr Nsanzimana yavuze ko abaturage bakiri mu rugo imibare y’abanduye yagaragaraga ko iri hasi, ariko ubu kuko ibikorwa byinshi byasubukuwe icyorezo gishobora kwiyongera, “ariko bitavuze ko cyananiranye kukirwanya.”

Yakomeje ati “Ahubwo akazi kaba kiyongereye ndetse n’uruhare rwa buri muntu rugomba kuziramo kuko ntabwo ushobora kumenya buri virusi aho iherereye hose, ariko icyo dushobora gukora ni uguhagarika ko iyo virus aho iri hose, umuntu wese ashobora kuyirinda ndetse ikazageraho igashira.”

“Ishusho rero ubu iratwereka ko iki cyorezo tuzabana nacyo igihe kirenze icyo twatekerezaga ko ari kigufi, bivuga ko ingamba turi gushyira mu ngiro ndetse n’uburyo tureba imbere hazaza, ni ukwiga kubana nacyo kandi ntikitugireho ingaruka mbi, ntikidutware abantu.”

Yavuze ko bantu basabwa gukoresha neza agapfukamunwa, guhana intera hagati y’umuntu n’undi kandi abantu bagakaraba intoki kenshi.

Ati “Ibyo bitatu rero byagaragaye ko ibihugu byabikoze, abaturage bagize icyo kinyabupfura, iyo myitwarire bakabikora, icyorezo ushobora kubana nacyo kitagize abantu cyangiza ndetse kikaba cyanashira.”

Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus bose hamwe ni 728, abamaze gukira ni 359 mu gihe abitabye Imana ari babiri.

Ibipimo bimaze gufatwa ni 111 257.