Ikigo cy’igihugu gishinzwe uburezi mu Rwanda kiravuga ko cyamaze gushyiraho uburyo abana b’incuke nabo bashobora gukurikirana amasomo biciye kuri radiyo na televeziyo nk’uko byakorewe abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Ibi bivuzwe mu gihe hari abagize inteko ishingamategeko baneguye inzego z’uburezi mu Rwanda bazishinja kutita ku mashuri y’incuke uko bikwiye ahubwo bakibanda ku bindi byiciro.
Hari kandi n’ababyeyi bari batangiye kwinubira ko abana b’incuke bo batashyiriweho uburyo bwo gukurikira amasomo mu bitangazamakuru muri ibi bihe amashuri yafunze kubera Covid-19.
REBA INKURU MU MASHUSHO