Bamwe mu batruge bo mu mujyi wa Kigali bemeza ko nta gishobora gutuma mihigo itagerwaho, abandi bakavuga ko izakomwa mu nkokora n’icyorezo cya coronavirus.
Ibi barabivuga mu gihe hatigeze hahigwa imihigo y’umwaka wa 2019-2020 bisabwe na Perezida Paul Kagame aho yasabaye ko inzego zifata umwanya zikabanza zikinjizwamo ibikorwa byibanda ku mibereho y’ibanze y’abaturage.
Ubwo mu mwaka w’2000 hatangizwaga gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi bityo buri rwego rw’imitegekere y’igihugu rugahabwa inshingano akenshi rwabaga rudasanganwe, byabaye ngombwa ko hashyirwaho uburyo bushya bwo gukora ikurikiranabikorwa n’isuzumabikorwa.
Iyo gahunda yatumye inzego z’ibanze zihabwa inshingano yo gushyira mu bikorwa gahunda z’iterambere maze biba ngombwa ko ubuyobozi n’Abanyarwanda bashyiraho uburyo abayobozi batandukanye bagomba gusobanurira abaturage uko buzuza inshingano zabo.
Mu mwaka wa 2006 hatangijwe Imihigo.
REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO: