COVID19:Ibitaro bya Kibagabaga byahawe ibikoresho bya miriyoni zirenga eshatu

Umuryango w’Abanyarwanda bize mu gihugu cya Australia wahaye ibitaro bya Kibagabaga n’umurenge wa Ndera ibikoresho byo kwirinda icyorezo cya Covid 19. Uvuga ko watekereje iki gikorwa kugira ngo  bafatanye n’Abanyarwanda bose gukomeza kwirinda Coronavirus.

Ibitaro bya Kibagabaga n’umurenge wa Ndera bahawe ibyo bikoresho ngo bigiye kubafasha gukomeza guhangana n’icyorezo cya Covid19 bakagaragaza ko bije bikenewe mu gihe icyorezo kitararangira.

Zimwe mu ngamba leta y’u Rwanda ishishikariza abaturage mu rwego rwo kwirinda Coronavirus harimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune cyangwa ugakoresha umuti wabugenewe, kwambara neza agapfukamunwa ndetse no guhana intera nibura ya metero imwe hagati y’umuntu n’undi.

Ibitaro bya Kibagabaga n’umurenge wa Ndera byashyikirijwe ibikoresho byo kwirinda icyorezo cya Coronavirus n’umuryango w’Abanyarwanda bize mu gihugu cya Australia.

REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE: