Uganda:FDC irashaka ko Besigye ahangana na Museveni mu matora

Abakomeye mu ishyaka FDC batangiye kwegera Dr Kiiza Besigye bashaka ko yazahagararira iri shyaka mu matora ya Perezida umwaka utaha.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko n’ubwo batarabishyira ku mugaragaro, hari bamwe mubashinze uyu mutwe wa politiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bemeje aya makuru.

Iki kinyamakuru kivuga ko hari umuntu wo mu ishyaka imbere wacyongoreye ko Dr Col. Kiiza Besigye yaba agenda biguru ntege kuzongera guhangana na Yoweli Kaguta Museveni wo mu ishyaka NRM riri k’ubutegetsi, kuko ngo yamuvuye ku nzoka kuko igihe cyose bahanganye yamwibye amajwi.

Ubu ngo bwana Kiiza Besigye umaze gutsindwa amatora inshuro 4 zose kandi atsindwa n’umuntu umwe ariwe General Museveni, ngo iby’amatora ya Perezida umwaka utaha arasa n’udashaka kubyumva kuko ngo ari ikinamico nk’izindi zisanzwe ziba.

Abayozi muri iri shyaka uhereye kuri Perezida waryo bwana Patrick Amuriat ndetse na visi perezida we ngo ntibasinzira kuko Kiiza Besigye atarabaha igisubizo cya Yego.

Muri 2006 nabwo Col. Dr Kiiza Besigye bamushyizemo ku ngufu atabishaka kuko ngo ibibazo yagaragaje mu matora ya Uganda, habuze urwego rubikemura ku buryo kuyitabira bisigaye bimutera icyo niki.