Umushinjacyaha w’Umufaransa agiye gutangira iperereza kuri Kabuga ahereye i Kigali

Umushinjacyaha wungirije mu Rukiko Rukuru rw’i Paris, Aurélia Devos, ategerejwe i Kigali mu iperereza ku ruhare rwa Félicien Kabuga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Félicien Kabuga ufatwa nk’umucurabwenge n’umuterankunga mukuru wa Jenoside aherutse gufatirwa mu Bufaransa aho yari amaze imyaka yihishe ubutabera ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Biteganyijwe ko Aurélia Devos azagera i Kigali mu minsi iri imbere ku iperereza ryimbitse ku byo Kabuga ashinjwa. Devos asanzwe ashinzwe ishami rishinzwe kurwanya ibyaha byibasiye inyokomuntu.

Devos agiye kuza mu Rwanda mu gihe hategerejwe itariki y’ubujurire bwa Félicien Kabuga, aho ashaka ko urukiko rwisubiraho ku mwanzuro rwafashwe wo kumwohereza muri Tanzania kuburanira ahakorera Urugereko rwasigariyeho urukiko mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, IRMCT.

Urukiko rw’i Paris tariki 3 Kamena nibwo rwategetse ko Félicien Kabuga yoherezwa muri Tanzania kuhaburanira.

Ni umwanzuro wafashwe nyuma y’uko tariki 27 Gicurasi, urukiko rwari rwamaganye icyifuzo cy’abunganizi be cy’uko yarekurwa akava muri gereza ya “La Santé” afungiyemo mu Mujyi wa Paris agashyirwa mu nzu acunzwe hifashishijwe inzogera y’ikoranabuhanga hanyuma akitabwaho n’abana be.

Mu 1997 nibwo Kabuga yashyiriweho na ICTR impapuro zisaba ko atabwa muri yombi kubera ibyaha birindwi akurikiranweho, birimo ibya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Ubwo IRMCT yasimburaga ICTR mu 2012, byashimangiwe ko Kabuga nafatwa azoherezwa i Arusha akaba ariho aburanira.

Ibyaha Kabuga akurikiranweho birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n’ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kabuga afatwa nk’uwagize uruhare runini mu gutera inkunga umugambi wa Jenoside, anatanga umusanzu mu gushinga radio RTLM yabibaga urwango.

Ubwo RTLM yashingwaga, Kabuga yatanzemo 500 000 Frw ndetse ikimara gutangizwa, ni we wabazwaga imikorere yayo ya buri munsi nka Perezida wayo, Ferdinand Nahimana aba Umuyobozi wayo (Directeur), Jean Bosco Barayagwiza aba umuyobozi wungirije (Directeur adjoint). Abo nabo bahamijwe ibyaha bya Jenoside.

(IGIHE)