Impuguke ntizemeranya n’ibipimo fatizo by’umusoro; ziti ‘Abaturage bazahajwe na Coronavirus’

Impuguke mu bukungu zagaragaje ko  muri iki gihe ubukungu bw’abatari bacye bwazahajwe n’icyorezo cya Coronavirus, ngo atari cyo gihe cyo gutangira gukurikiza ibipimo fatizo bishya by’umusoro w’ubutaka.

Ni mu gihe Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali yemeje ibipimo fatizo by’umusoro uzishyurwa kuri metero kare y’ubutaka mu Mujyi wa Kigali mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2020-2021, aho washyizwe hagati ya 0 na 300 Frw kuri metero kare.

Uyu musoro wavuye ku mafaranga ari hagati 0 na 80 bitewe n’icyo ubutaka bukoreshwa, nk’uko biri mu Itegeko rishya rigena Inkomoko y’Umutungo w’Inzego z’Ubutegetsi zegerejwe abaturage ryemejwe mu 2018.

Impuguke mu bukungu zisanga ibipimo fatizo bishya by’umusoro umujyi wa Kigali watangaje bizaremerera Abaturage cyane ubukungu bw’abatari bacye bwazahajwe n’ingamba zo kwirinda Coronavirus. Staraton Habyalimana na Dr Bihira Canisius ni bamwe  murizo.

Aba bagasanga muri iki gihe cya Coronavirus Leta yari ikwiye gushaka ukundi ibonamo amafaranga.

REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO: