Imyaka ibaye 10 batakambira umujyi wa Kigali ngo ububakire ruhurura

Hari abaturage bo mu midugudu y’u Rugwiro na Itetero yo mu murenge wa Kimironko ni mu karere ka Gasabo, bavuga ko bamaze imyaka 10 batakambira umujyi wa Kigali ngo wubake ruhurura itararangiye  ariko amaso yaheze mu kirere.

Iyo ruhurura ihuriramo amazi atemba ava mu zindi ruhurura eshatu zivana amazi mu bice binyuranye by’umujyi wa Kigali.

Iyi ruhurura itandukanya umudugudu w’urugwiro n’uwitetero yombi yo mu kagali ka Nyagatovu mu murenge wa Kimironko ni mu karere ka Gasabo; ifite uburebure nk’ubwa metero eshatu cyangwa enye n’ubutambike nk’ubwa metero eshanu. Hariho urutindo rworoheje rutuma abatuye iyo midugudu yombi bahahirana.

Abaturiye iyo ruhurura barasaba ko ahatubatse hakubakwa kuko hakomeje gushyira ubuzima bwabo mu kaga

Akarere ka Gasabo kavuze ko icyo kibazo kizwi kandi ko hari gushakwa uburyo hakorwa.

REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO: