Uruhare rw’umuhanzi nyarwanda Meddy mu ndirimbo “Amaboko” ihuriyemo abahanzi bakunzwe Rayvanny na Diamond Platnumz

Mu cyumweru gishize abahanzi bagezweho muri Tanzania aribo Rayvanny na Diamond Platnumz basohoye indirimbo baririmbyemo amagambo y’ikinyarwanda ndetse n’indirimbo bayita ‘Amaboko’ ijambo ry’ikinyarwanda byemejwe ko umuhanzi wo mu Rwanda Meddy ari we wabahaye ubusobanuro bw’iri zina.

Indirimbo yitwa “Amaboko” ni iy’umuhanzi Rayvanny wo muri Tanzania yafatanyije na Diamond Platnumz bayisohoye taliki ya 27 Kamena 2020 isohoka irimo amagambo y’ikinyarwanda.

Aba bahanzi ubusanzwe bombi ntabwo bazi Ikinyarwanda ku buryo bo bakwiyandikira ayo magambo.

Amakuru agera kuri Flash.rw yemeza ko aya magambo Rayvanny yayigishijwe n’umuhanzi Ngabo Medard “Meddy” wo mu Rwanda ubwo bari bari gukorana indirimbo ndetse ko yarangije gukorana indirimbo na Meddy wo mu Rwanda n’amashusho yayo bamaze kuyafata ubu igisigaye ni umunsi bombi bazashyirira hanze iyo ndirimbo.

Uretse Meddy hari n’abandi bahanzi bo mu Rwanda bikekwa ko bafitanye imishinga. Uwo bakoranye indirimbo iri hanze kugeza ubu ni Safi Madiba gusa.