Abamotari ntibakozwa ibyo kubaka umusanzu aribwo bakiva muri ‘Guma mu Rugo’

Hari abamotari bo mu mujyi wa Kigali binubira icyemezo cyo kubaka umusanzu nyamara ngo nta  gihe gishize bakomorewe nyuma y’uko bari bamaze igihe muri Guma mu rugo hirindwa ikwirakwira rya Covid19.

Kuwa 3 Kamena 2020 nibwo abamotari bakomorewe nyuma y’amezi asaga abiri  ingendo zo kuri moto zihagaritswe. N’ubwo bamaze ukwezi bakora ngo, abatega moto baragabanutse bitewe n’uko hari servise zitarakomorerwa zirimo utubari n’amashuri kandi abababarizwa muri izi ngeri ngo bari abakiliya babo b’imena.

Ngo hakiyongeraho n’uko batemerewe gukora amasaha yose.

Ubuyobozi bw’ Impuzamahuriro y’abamotari mu Rwanda  bwavuze ko amakoperative agomba gutanga imisanzu, kugira ngo amakopetarive abone uko yishyura imisoro n’ibindi.

REBA INKURU IRAMBUYE MU MASHUSHO: