Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
RDC: Imyigaragambyo mu banyeshuri bashaka ko amashuri yongera gufungurwa - FLASH RADIO&TV

RDC: Imyigaragambyo mu banyeshuri bashaka ko amashuri yongera gufungurwa

Abanyeshuli bigaga muri kaminuza mu mujyi wa Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bakoze imyigaragambyo basaba ko abategetsi bakwemera ifungurwa ry’amashuli kuko haciye igihe batiga.

Radio Okapi ivuga ko aba banyeshuli bavuga ko n’ubwo habayeho ibibazo byatewe n’indwara z’ibiza, abategetsi bakwiye gushaka igisubizo cy’uko abaturage babaho kandi izo ndwara zirimo na coronavirus zigihari bakabana nazo.

Umwe mu bahagarariye abandi muri Université officielle de Semuliki mu mujyi wa Beni yavuze ko hashize amezi 3, kandi babona ingamba ubutegetsi bushyiraho zitarubahirijwe, bakaba basaba ko bafungura amashuli ubuzima bugakomeza nta yandi mananiza.

Ibinyamakuru bya Kongo byandika ko nibura mu gihe cya guma mu rugo, abanyeshuli 10 biga muri kaminuza batawe muri yombi bazira kwica aya mabwiriza abuza abantu kwegerana.