Abanyeshuli bigaga muri kaminuza mu mujyi wa Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bakoze imyigaragambyo basaba ko abategetsi bakwemera ifungurwa ry’amashuli kuko haciye igihe batiga.
Radio Okapi ivuga ko aba banyeshuli bavuga ko n’ubwo habayeho ibibazo byatewe n’indwara z’ibiza, abategetsi bakwiye gushaka igisubizo cy’uko abaturage babaho kandi izo ndwara zirimo na coronavirus zigihari bakabana nazo.
Umwe mu bahagarariye abandi muri Université officielle de Semuliki mu mujyi wa Beni yavuze ko hashize amezi 3, kandi babona ingamba ubutegetsi bushyiraho zitarubahirijwe, bakaba basaba ko bafungura amashuli ubuzima bugakomeza nta yandi mananiza.
Ibinyamakuru bya Kongo byandika ko nibura mu gihe cya guma mu rugo, abanyeshuli 10 biga muri kaminuza batawe muri yombi bazira kwica aya mabwiriza abuza abantu kwegerana.