Ubwitange bw’ingabo zabohoye igihugu bugomba gutanga isomo

Bamwe mu baturage baravuga ko  ubwitange n’ubukorerabushake bw’ingabo zabohoye igihugu ari isomo buri wese akwiye kuzigiraho.

Ni mu gihe kuri ubu Abanyarwanda basabwa kugira umuco w’ubukorerabushake mu kwishakamo ibisubizo by’ibibazo hagamijwe iterambere rirambye ry’u Rwanda n’irya Afurika muri rusange.

Ubwitange bw’abagize uruhare mu rugamba rwo rwo kubohora igihugu, abaturage babugaragza ko ari isomo rikomeye rikwiye gufasha buri Munyarwanda mu buzima bwe bwa buri munsi.

Abaganiriye n’itangazamakuru rya Flash bavuga ko isomo rikomeye riimo ari ugukora ibiri mu nyungu rusange z’abaturage udashyize imbere ibihembo.

Dr Utumatwishima Abudallah  na  Esther Tesi bamwe mubagize ihuriro ry’urubyiruko rw’Abakorerabushake.